Kanama: Bashimiwe gushyira imbaraga mu bibateza imbere nyuma y’uko higeze kurangwa imyumvire itari myiza

Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu muri guverinoma, yashimiye abaturage bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu kubera umuhate bagira mu kongera umusaruro uva mu byo bakora, bitandukanye n’amateka yigeze kuranga uyu murenge mu gihe cy’intambara y’abacengezi.

Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe yifatanya n’abaturage mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2014-2015 A kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/09/2014, yatangaje ko mu gihe cy’intambara Kanama yagize ibibazo bikomeye, ariko aho abaturage bamaze kumenya akamaro k’amahoro ngo imbaraga bazishoye mu byubaka amahoro n’iterambere, none umusaruro uva mu byo bakora umaze kubateza imbere.

Minisitiri Gen Kabarebe ashimira abaturage kuba berekeje umutima ku mirimo bagamije iterambere.
Minisitiri Gen Kabarebe ashimira abaturage kuba berekeje umutima ku mirimo bagamije iterambere.

Gen Kabarebe avuga ko abaturage bo mu murenge wa Kanama bafite imyumvire myiza mu kubungabunga umutekano kugira ngo bashobore kurinda ibyo bamaze kugeraho, mu minsi yashize bakaba baragize uruhare mu guhagarika bamwe mu bashatse gutera ibisasu kuri sitatiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli muri santere ya Mahoko.

Atangiza igikorwa cyo gutera imbuto y’ibigori mu murenge wa Kanama, Gen Kabarebe yijeje abaturage umutekano usesuye ndetse ababwira ko byinshi basabwaga babikoze ubu Perezida Kagame nawe abizeza iterambere.

Nyuma yo kumenya agaciro k'amahoro basigaye bagira uruhare mu bikorwa biyabungabunga.
Nyuma yo kumenya agaciro k’amahoro basigaye bagira uruhare mu bikorwa biyabungabunga.

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba buvuga ko iyi ntara yahize kuba iya mbere mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibi bigaterwa n’uko ifite amahirwe yo kugira ikirere kiza, kugira uburambe mu gukoresha inyongeramusaruro hamwe no gukoresha imbuto z’indobanure.

Akarere ka Rubavu mu gufasha iyi ntara kugera ku byo yiyemeje, kashyize mu mihigo yako kugera ku musaruro wa Toni 30 kuri Hegitare mu buhinzi bw’ibirayi, Toni 5,9 kuri hegitare mu bigori na Toni 3 ku buhinzi bw’ibishyimbo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nibyiza ko igihe kigera tukareka imico itari myiza imyumvira ituganisha aho twavuye kukontakeza kaho, dufite ubuyobozi bwiza butugira inama zubaka nitubutege amatwi tubugishe inama , duurikize amabwiriza yabwo , iterambere rirambye riradutegereje

karenzi yanditse ku itariki ya: 4-09-2014  →  Musubize

birakwiye ko buri munyarwanda areba inzira ikwiye akumvako ibyiza iki gihgu kimaze kugeraho nawe abifitemo uruhare kandi agomba kubirinda , twese duhaguruka dukore tuve mu magambo amatiku adashinga adafite icyo yatugezaho

mahirane yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

iyo igihugu gifite amahoro usanga ibindi byose byakorwa byijyana kuko burya haguma amagara.

jamaica yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

ubu twabonye amahoro mu gihugu jiose ntaho umwanzi yaca ngo tumwemerere ubu urugamba turi mkurwana ni ukwiteza imbere ndetse n’igihugu cyacu kandi nabyo tugeze ku gipimo kiza turatanga ikizere gusa nishimiye ijambo rya minister arasobanutse rwose.

Josiane yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka