Kamonyi: Imwe mu mikorere y’abakuru b’Imidugudu inengwa n’abaturage

Mu bibazo bigera kuri 20 byatanzwe n’abaturage mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, hari aho bagaragaje ko barenganywa n’abakuru b’Imidugudu.

Ku rwego rw’Akarere, ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza kwatangirijwe mu murenge wa Nyamiyaga tariki 20/11/2015.

Uyu mukecuru yabwiye umuyobozi w'Akarere ko atabona ku nkunga y'ingoboka kandi yarakoze umuganda igihe kinini
Uyu mukecuru yabwiye umuyobozi w’Akarere ko atabona ku nkunga y’ingoboka kandi yarakoze umuganda igihe kinini

Abaturage bagaragaje ibibazo by’akarengane, birimo kutarangirizwa imanza, kudahabwa ku nkunga zigenerwa abatishoboye ariko hari n’ababajije ibijyanye n’akarengane bakorewe n’abakuru b’Imidugudu.

Habimana Theoneste yagaragaje ikibazo cy’uko umukuru w’Umudugudu wa Birembo yatemye ibiti mu isambu yahawe n’icyahoze ari Komini Mugina.

Ariko umukuru w’Umudugudu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga bashinja uyu mugabo kwiyongerera ubuso bw’isambu yahawe na Komini.

Ngo yari yahawe ahangana na Metero 30 kuri 60, ariko mu ibarura ry’ubutaka isambu ya Habimana yabaruwe yakubye incuro zigera kuri eshatu iyo yari yahawe.

Abayobozi batandukanye barimo n’uwahoze ari konseye wa Mukinga bavuze kuri iki kibazo ariko birangira hemejwe ko hazoherezwa Komisiyo yo gusura aho hantu ikabafasha kugikemura.

Habimana avuga ko umukuru w'Umudugudu yamutemeye ibiti
Habimana avuga ko umukuru w’Umudugudu yamutemeye ibiti

Habimana, ati« Impapuro nahawe na Komini Mugina zirahari. Bwari metero 60 kuri 30 byegereye aho ibyo biti nabiteye.

Kandi rero sinibaza ukuntu Mudugudu atema ibiti ibyita ibya Leta, akabijyana iwe. Iyo miyoborere myiza mwatubwiye, muzaze murebe nimusanga nararengereye aho hantu muzahajyane »

Undi muturage wagiranye ikibazo n’umukuru w’Umudugudu, ni uwitwa Dushimeyezu Michel wahaye amafaranga yo kuriha ubwisungane mu kwivuza umukuru w’Umudugudu wa Mbayaya mu kagari ka Mukinga ngo ayamutangire binyuze mu kimina cy’umudugudu ariko akamutenguha.

Ati «Bigera ubwo abana bandwarana njya kugura imiti muri farumasi ya 4500frw kandi narishyuye Mituweli».

Abaturage bagejeje ibibazo ku buyobozi
Abaturage bagejeje ibibazo ku buyobozi

Gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza ni igikorwa Ngarukamwaka gitegurwa inshuro ebyiri mu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques atangaza ko ibyibandwaho muri uku kwezi ari ugusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’ubuyobozi no gufatanya nabo gukemura ibibazo.

Mu gusobanurira abaturage serivisi zitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge ; byagaragaye ko abenshi mu baturage batazi ibikenerwa ngo babone serivisi zijyanye n’irangamimerere n’izo mu butaka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mu mujyi wa kigali ho nibindi bindi.ahitwa bukinanyana mu gihogere karabaye uwitwa RUKUNDO arayitapfuna bigatinda

cyerekezo yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Si aho gusa ruswa yaciwe mu Rwanda ubu isigaye mumidugudu!uziko ubu bameze nka local defance zo hambere?ni ukubarenganya ariko !iriya myanya bayihe abantu bize babana bavuye kurugerero barangije ayisumbuye bariya bicare!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka