Kamonyi: Bavuye muri komini bajya mu nyubako nshya

Kuva kuri uyu wa 19 Ukwakira 2015, abakozi b’Akarere ka Kamonyi batangiye gukorera mu biro bishya byubatse i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge.

Serivisi zitangwa n’ubuyobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Kamonyi zatangiye gutangirwa i Gihinga, nyuma y’uko kuva ku wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, abakozi batangiye kwimura ibikoresho.

Ibiro bishya by'Akarere ka Kamonyi byatangiye gukorerwamo.
Ibiro bishya by’Akarere ka Kamonyi byatangiye gukorerwamo.

Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko mu itegeko rishyiraho uturere n’Umujyi wa Kigali, biteganyije ko Kamonyi igira icyicaro mu Murenge wa Gacurabwenge aho kuba i Rukoma, aho bari bamaze imyaka isaga icyenda.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu, Uwineza Claudine, avuga ko mu nyubako z’Umurenge wa Rukoma bari basanzwe bakoreramo hari hato abakozi batisanzuye, kandi hakaba hagoraga abagana akarere kuhagera kuko hari ku ruhande.

Aragira ati “Ahahoze hakorera Komini Taba, hari hateganyijwe ko hagomba kuba ibiro by’Umurenge wa Rukoma. Ubu twasaga n’ababyigana kuko akarere gafite abakozi benshi. Ubungubu rero ari abakorera ku murenge baragukiwe uretse ko hari ahazakomeza gukoreshwa n’akarere”.

Bafite n'ibikoresho byiza kandi bishya byo mu biro.
Bafite n’ibikoresho byiza kandi bishya byo mu biro.

Serivisi zikorera mu karere hafi ya zose zimuriwe mu biro bishya biri i Gihinga, uretse Pharmacie y’Akarere na Polisi byasigaye aho byari bisanzwe bikorera mu Murenge wa Rukoma.

Bamwe mu baturage bagana akarere ku mpamvu zitandukanye, batangaza ko bishimiye kuba ibiro by’akarere byimukiye ku muhanda wa Kaburimbo kuko kujya i Rukoma ari ibutamoso.

Uwabega Epiphanie, utuye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Sheri, avuga ko kuva aho atuye agana ku karere yakoreshaga itike y’amafaranga 1200Rwf, ariko ubu akaba agiye kujya atanga 200Rwf gusa.

Hafi y'ibiro by'akarere banahubatse Guest House izajya yakira abakagana.
Hafi y’ibiro by’akarere banahubatse Guest House izajya yakira abakagana.

Kagenzi Elias, wo mu Kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, we ahamya ko uretse kuba kure umuhanda ujya i Rukoma utameze neza. Ati « ubu umuntu azajya ava kuri kaburimbo yinjira mu karere ».

Inyubako nshya y’akarere yuzuye itwaye amafaranga y’ u Rwanda angana na miliyoni 960. Hafi yayo, akarere kahubatse inzu y’amacumbi, izabyazwa umusaruro na rwiyemezamirimo ikazafasha abagana akarere kubona aho biyakirira.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

kamonyi oyeee!!!!

NDAGIJIMANA Theoneste yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Umuyobozi wacu adusize heza nabazamumbusira bazakomerezeho, tubarinyuma

NDAGIJIMANA Theoneste yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Iterambere rirambye niringiri bavuze, twarigezemo inzu nkiyi kukamonyi ariko se nihahandi hari hubatse Komini Taba.

Mico yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Iyi nzu wagirango ni I kigali, bajyaga bavuga ngo kigali ni amahanga none bazajya bavuga iki ngo u Rwanda ni amahanga, iri niryo terambere.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Iyo no gitarama ntago ari Nyarutarama...wibaza ibirenze, uzajyereyo.

Gasana yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

u Rwanda rwacu rumaze gutera imbere bishimishije, aha ni i Gitarama? pas possible en plus kamonyi?

dodos yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

iterambere rigomba kugera hose, abanyakamonyi congz.

Jules yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka