Kamonyi: Abatowe nk’abarinzi b’igihango bazemezwa n’abaturage

Nyuma yo kugaragaragaza urutonde rw’abarinzi b’igihango ku rwego rw’utugari n’imirenge; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yaganiriye na Komite zibatoranya, maze ibibutsa ko bagomba kubicisha mu nama rusange z’utugari kugira ngo hatagira uwibagirana cyangwa ujyamo kandi ashidikanywaho.

Mukayiranga Laurence, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ushinzwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge na Gahunda ya Ndi umunyarwanda mu Ntara y’Amajyepfo; avuga ko abarinzi b’igihango ari Abanyarwanda bagaragaje ibikorwa by’ubudashyikirwa mu bihe bikomeye, bakumira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abagira uruhare mu gutora abunzi b'igihango bitabiriye inama.
Abagira uruhare mu gutora abunzi b’igihango bitabiriye inama.

Ibyo bikorwa bakaba barabigaragaje kuva mu mwaka wa 1990 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, abarokoye abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe cy’abacengezi, ndetse n’abakomeje kugira uruhare mu kubanisha neza Abanyarwanda kugeza ubu.

Tariki 10 Kanama 2015, mu nama yahuje uyu mukozi na Komite zatoranyije abarinzi b’igihango mu tugari no mu mirenge igize Akarere ka Kamonyi, yabasobanuriye ko bagomba gutoranyirizwa mu baturage kuko ari bo babazi.

Yasabye ko abari batoranyinyijwe ku rwego rw’utugari n’imirenge bakongera bakaganirwaho mu muganda rusange kugira ngo abaturage babatangeho amakuru ahagije. Ati “Kugira ngo tujye kuvuga ko uwo muntu akwiye kubera abandi urugero, agomba kuba ari Umunyarwanda wemezwa n’abandi Banyarwanda, agatoranwa ubushishozi”.

Gutoranya abarinzi b’igihango binyuze mu nama rusange z’abaturage biri mu rwego rwo kwirinda ibimenyane n’andi marangamutima ku babatoranya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, we ahamya ko abaturage bazajya bagaragaza ukuri ku bivugwa ku muntu watoranyijwe.

Abitabiriye inama bashima gahunda yo gushimira abantu babaye indashyikirwa cyane cyane mu bihe bya Jenoside kuko muri icyo gihe ari bake bagaragazaga ko badashyigikiye amacakubiri. Uwamahoro Prisca, ati “Umuntu aba yarakoze igikorwa nk’icyo atazi ko igihugu kizabizirikana. Kumushimira bituma yiyongeramo imbaraga agakora ibikorwa byiza kurushaho kandi n’abamureberaho bakamufataho urugero rwiza”.

Nubwo yatangaje ko mu barinzi b’igihango hashobora kugaragaramo n’abayobozi, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yavuze ko icyiciro cy’abayobozi kizatorwa ukwacyo kuko hari abashobora kwitiranya inshingano z’akazi zo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge n’uburinzi bw’igihango.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umurinzi w’igihango agomba kuba ari na ntamakemwa mu kazi ke ka buri munsi abanira neza abandi , byiza cyane

kabandana yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka