Kamonyi: Abana 348 bahuguwe ku mirire iboneye n’isuku

Abana 348 bafashwa n’umushinga Compassion Internationale, bahuguwe ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye n’isuku igomba kubahirizwa mbere yo gufata amafunguro. Iki gikorwa kije mu kwezi kwahariwe umuryango gufite insanganyamatsiko igira iti “indyo yuzuye n’isuku ihagije, ni ishingiro ry’umuryango”.

Abana bahuguwe baturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi, bahuriye kuri Paruwasi y’Itorero Presipiteriyeni, maze bahabwa inyigisho zo gutegura indyo yuzuye n’uburyo bagomba kwita ku isuku ya bo n’iy’amafunguro.

Aba bana bari kumwe n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ababyeyi bahagarariye abandi bo mu kagari ka Gihinga basobanuriwe intungamubiri zigaragara mu biribwa bitandukanye n’uburyo byategurwa ngo ubifunguye bigire icyo bimarira umubiri we.

Abana bahuguwe ku gutegura indyo yuzuye.
Abana bahuguwe ku gutegura indyo yuzuye.

Ingabire Betty, umwe mu bana bahuguwe, avuga ko inyigisho bahawe cyane cyane izirebana n’isuku zigiye kubafasha mu myitwarire ya bo imbere y’ibiribwa kuko hariho abana bayoborwa n’inzara bagafata amafunguro badakarabye.

Ngo icyateye umushinga Compassion Internationale gutegura aya mahugurwa, ni uko mu gihugu hakigaragara ibibazo by’imirire mibi, bityo nk’umushinga ufasha abana bakaba bagomba gufasha Leta guhangana n’iki kibazo.

Gasita Shakagabo Claude, uhagarariye umushinga Compassion Internationale muri Paruwasi ya Gihinga, avuga ko abana bafasha basanzwe babigisha kwiyitaho, ariko ko inyigisho bahawe bagomba kuzigeza muri bagenzi ba bo.

Indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbagara n'ibirinda indwara.
Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbagara n’ibirinda indwara.

Umurerwa Marie, umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Kamonyi, avuga ko iki gikorwa kije mu rwego rwo gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’ukwezi k’umuryango, igira iti”indyo yuzuye n’isuku ihagije ni ishingiro ry’umuryango”.

Abatanze inyigisho, bagarutse ku bikenerwa ngo ifunguro rishyitse rigerweho, maze basobanura ko kubona indyo yuzuye bidasaba ubushobozi buhambaye, ahubwo ko hari ibiryo bijya byirengagizwa nk’imboga n’imbuto, bigatuma abana batabigaburirwa bakura nabi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka