Kamonyi: Abagore bari mu muryango FPR basabwe kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu

Abahagarariye abandi mu rugaga rw’abagore mu Muryango FPR-Inkotanyi bo Karere ka Kamonyi, barasabwa gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’akarere kabo n’iry’igihugu muri rusange.

Ibi Biziyaremye Gonzague, Visi Perezida wa FPR Inkotanyi muri aka Karere yabibasabye kuri iki cyumweru tariki 15/6/2014, ubwo yasozaga amahugurwa yari ahuje abanyamuryango b’abagore basaga 150, yaberaga i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Akaba yari agamije kubongerera ubumenyi no gusangira ibitekerezo kuri politiki y’iterambere.

Visi Perezida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi atanga ikiganiro.
Visi Perezida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi atanga ikiganiro.

Mu kiganiro yatanze kiganisha ku mikorere mpinduramatwara mu Muryango FPR Inkotanyi, Bizimana yavuze ko umugore ashoboye. Yagize ati “agaciro mwahawe na FPR mugomba kukabyaza umusaruro, mukiteza imbere, mukarushaho kugirira umuryango nyarwanda akamaro”.

Uwamahoro Prisca, Umunyamabanga w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, we yibukije aba bagore ko ari imbaraga z’igihugu kandi ko bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango nyarwanda; maze abasaba kurangwa n’indangagaciro zibereye umunyarwandakazi.

Yagize ati “mubibe amahoro iwanyu, mugire umuco kandi mube koko imbarutso y’iterambere rirambye bityo mwigirire akamaro mukagirire n’igihugu cyabibarutse”.

Abitabiriye ibiganiro batanze ibitekerezo.
Abitabiriye ibiganiro batanze ibitekerezo.

Abitabiriye ibi biganiro baturutse mu Mirenge igize aka Karere uko ari 12 bishimiye ibyo bamaze kugeraho, bakesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

Aba bagore biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gufasha Intore z’Umuryango bahagarariye kugira imyumvire ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ndetse no gufata neza ibimaze kugerwaho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muzehe Kagame muzamunge ikindi nyahaye ijambo yabahaye amahoro yabasubije agaciro mwari mwarambuwe imyaka nimyaniko reka mumwirahire nimugihe, arangije atwihera ni umuryango mugari ariwo RPF ngo twiberemo mubyinshimo dutezanya imbere ndetse udufasha kuba umusembure witerambere ryihuse ryikigihugu!

lambert yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

ndashimira uyu muryango aho ugejeje abanyarwanda n’ u Rwanda muri rusange kuko iyo tutayigira tuba tugeze ahabi

mota yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka