Kamonyi: Abacukura amabuye yo kubaka bakora akazi gateza impanuka nta bwishingizi

Hamwe mu hacukurwa amabuye yo kubaka usanga ababikora badafite imyambaro ibarinda impanuka cyangwa se ubwishingizi bwo kubunganira mu gihe bahahuriye n’impanuka ibabuza gukomeza gukora.

Ikirombe gicukurwamo amabuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kagina, ho mu Murenge wa Runda, Mu Karere ka Kamonyi cyahirimye mu ma saa tanu z’amanywa tariki 5/2/2015. N’ubwo umugabo wagicukuragamo yari amaze gusohokamo, afatanije na bagenzi be, bavuga ko akazi bakora ari nk’ubwiyahuzi kuko bahora biteguye ko bishobora kubagwira.

Yagize ati “aha dukora ni mu rupfu kuko iyo gihanutse abari hafi n’iyo baba bane cyangwa batanu barakomereka cyangwa kikabahitana”.

Aho bakora ubucukuzi hateza impanuka ariko nta byishingizi bagira.
Aho bakora ubucukuzi hateza impanuka ariko nta byishingizi bagira.

Ngo igihangayikishije ni uko nta bwishingizi bwo gufasha uwabimugariramo cyangwa umuryango w’uwabipfiramo.

Hari abakora akazi ko kwasa urutare, abasunika amabuye, n’abasibura ahasibamye. Aba bose bakora nta ngofero zo kubarinda umutwe bambaye cyangwa se indi myambaro ibarinda gukomereka. Abacukuzi bakora nka ba nyakabyizi kuko nta masezerano bagirana na ba nyir’ibirombe, barasaba Leta kubafasha mu gukangurira abakoresha ba bo kubaha ubwishingizi.

Ngo Leta niyo iha ba Rwiyemezamirimo uburenganzira bwo gucukura amabuye kandi yakira imisoro batanga, bakaba bifuza ko yabibutsa ko n’abakozi ba bo bagomba kubaho.

Iki kirombe cyararidutse tariki ya 05/02/2015 ariko ku bw'amahirwe ntawe cyahitanye.
Iki kirombe cyararidutse tariki ya 05/02/2015 ariko ku bw’amahirwe ntawe cyahitanye.

Dore uko umwe muri bo abivuga « buriya babasoreye, bakavuga ngo n’abo mukoresha nimubashyire muri assurance, babyitaho ».

Mwizerwa Rafiki, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Runda, akaba ari nawe ukurikirana imirimo y’ubucukuzi muri uyu murenge, atangaza ko hari abakora ubucukuzi batabifitiye uburenganzira, abo akaba aribo bakunze kudaha abakozi ba bo imyambaro ibarinda impanuka.

Ngo babategeka gushyira abakozi ba bo mu bwisungane mu kwivuza ariko ku bijyanye n’ubwishingizi ngo n’abacukura ku buryo bwemewe ntibarabugeraho kuko bisaba kugira igishoro kinini, ibi ngo bikaba byashoboka ari uko bibumbiye mu makoperative.

Ibibazo by’impanuka ziterwa n’ibirombe bigwira abantu bikunze kugaragara cyane mu bihe by’imvura kuko amazi aba yoroheje ibitare bamenamo amabuye bigatenguka ku buryo bworoshye. Uretse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bateye intambwe yo gukorana n’ibigo by’ubwishingizi, mu bacukura amabuye yo kubaka bo baracyacungira ku bwisungane mu kwivuza.

Abakora mu birombe basaba Leta kubafasha gusaba abakoresha babo bakabashakira ubwishingizi bwabagoboka bahamugariye cyangwa bugafasha imiryango igihe bahasize ubuzima.
Abakora mu birombe basaba Leta kubafasha gusaba abakoresha babo bakabashakira ubwishingizi bwabagoboka bahamugariye cyangwa bugafasha imiryango igihe bahasize ubuzima.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka