Kamonyi: 11% babonye amazi meza kubera umuyoboro mushya

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, mu Kagari ka Gihara ho mu murenge wa Runda, hatashywe umuyoboro w’amazi wa kilometero 31 usongera 11% ku basanzwe bafite amazi meza.

Mu gihe abakoreshaga amazi meza bageraga kuri 65%, umuyoboro wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi na WASAC uzageza amazi ku baturage ibihumbi 24 batuye Runda na Rugarika, bitumen umubare w’abagerwaho n’amazi meza ugera kuri 76%.

Aba banyeshuri na bo bishimiye ko babonye amazi meza.
Aba banyeshuri na bo bishimiye ko babonye amazi meza.

Uyu muyoboro uva mu Nzove ho mu Karere ka Nyarugenge, ujyana amazi mu kigega cya metero kube 400 cyubatse i Gihara, wubatswe nyuma y’igihe kinini abaturage bo muri aka gace babona amazi bibagoye, none bazajya bayagura kuri 20 FRW.

Kankwanzi Jeanne Francoise utuye mu mudugudu wa Bimba mu Kagari ka Gihara, avuga ko bavomaga ku isoko yitwa Nyemana, bagenda ibirometero bibiri kandi bakahahurira ari benshi .

Ngo abatabasha kugerayo baguraga ijerikani y’amazi kuri 200FRW cyangwa 250 FRW. Ati “Kugura amazi ku giceri cya 20 ntibigoranye”.

Ikigega cy'amazi.
Ikigega cy’amazi.

Soeur Kamaziga Vestine, uyobora Ishuri Yisumbuye ryitiriwe Marie Adelaide ry’i Gihara, avuga ko kubona amazi byabatwaraga amafaranga menshi kuko bayavomeshaga i Kigali, aho imodoka ifite ikigega cya metero kube 17 bayitangagaho amafaranga ibihumbi 130 kandi ntimare icyumweru kuko bayatekesha n’abanyeshuri bakayakaraba.

Kubaka iki kigega cy’amazi n’umuyoboro ugera mu Murenge wa Rugarika ngo byatwaye ingengo y’imari isaga miliyoni 795 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko agace ka Runda na Rugarika kari gakeneye amazi kuko kari mu Mujyi wa Kamonyi.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uwo muyoboro w'amazi.
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uwo muyoboro w’amazi.

Agira ati “Ni igice kirimo amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse kiri guturwa n’abantu benshi, ku buryo bakeneye amazi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Kamayirese Germaine, yasabye WASAC korohereza abaturage kubona amazi babaha serivisi nziza bakirinda kubasiragiza mu gihe bakeneye kugerezwa amazi mu ngo.

James Sano, umuyobozi wa WASAC, yemereye abaturage ba Runda na Rugarika ko bazabegereza ibiro ku Murenge wa Runda, aho kujya bajya gushaka serivise muri Nyarugenge.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aya mazi bayakoreshe neza kandi aka karere gakomeze kageze amazi ku baturage bako kuko amazi ni ingenzi mu buzima

Gasana yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka