Kagame yifuje indi ntsinzi iva ku Ngabo n’izindi nzego z’umutekano

Mu ijambo risoza umwaka wa 2014 no gutangira umushya wa 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifuje ko Ingabo n’abashinzwe umutekano w’igihugu muri rusange bageza ku banyarwanda indi ntsinzi yo kugira amahoro, nk’iyagaragaye mu mwaka wa 2014.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ashubije amaso inyuma, ngo bigaragara ko habayeho uruhare n’ubwitange bya buri wese kugira ngo igihugu kibe cyaragize umutekano uhagije mu mwaka ushize wa 2014; nk’uko “ari wo shingiro ry’amajyambere yose yagezweho n’Abanyarwanda”, akaba asaba ko byakomeza no muri uyu utangiye wa 2015.

Perezida Kagame yamenyesheje inzego zishinzwe gucunga umutekano ko ugomba gukazwa mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byaba ibireba igihugu, ndetse n’isi muri rusange.

Yashimye ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda bikunze kuranga Ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano, birimo ubufasha mu by’uburezi, kwita ku buzima, guteza imbere ubuhinzi, kwita ku bidukikije n’ibindi.

Perezida Kagame ni we mugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda.
Perezida Kagame ni we mugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

“Ibi bikorwa byabahaye kuba abagore n’abagabo bo kwizerwa mu kurinda abaturage ndetse no kubafasha kubaho neza”, nk’uko Perezida wa Repubulika ashima inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda, ko ubwo bwitange, ubunyamwuga, imyitwarire myiza no gufasha abantu kwibeshaho; ngo byarenze imipaka y’Igihugu aho bajya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.

Perezida Kagame kandi yashimye benshi mu ngabo na Polisi y’igihugu, aho avuga ko mu gihe abandi baba bishimana n’imiryango yabo mu minsi mikuru, bo baba batagoheka; ndetse akaba atibagiwe n’abandi benshi batanze ubuzima bwabo ku nyungu z’abaturage ubu bakaba batakiriho; asaba kubibuka no kubaha agaciro kabakwiriye.

Yagize ati: “Ibyo bitambo ntibyapfuye ubusa, kuko ari bo shingiro ryo kubaho kw’abandi muri iki gihe ndetse n’abazabaho mu bihe bizaza”.

“Nk’uko dutangiye umwaka mushya rero, ndagira ngo mbasabe mwese gukomeza kunoza ireme ry’umurimo mushinzwe, imyitwarire myiza no gukunda igihugu mwagaragaje mu mwaka wa 2014, kandi ikiruta byose mukaba mugomba gukomeza umutima n’indangagaciro by’Ubunyarwanda byatugegjeje ku byiza tubona ubu”.

Perezida Kagame nu mana n'abasirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda.
Perezida Kagame nu mana n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame asaba inzego zishinzwe Umutekano gukomeza kwihangana no kwirwanaho, kugira imyifatire myiza, kubaha, guca bugufi n’ibindi. Yashoje ateganya ko umwaka wa 2015 ngo ushobora kubamo amahirwe n’imbogamizi byawo; ariko ngo ntashidikanya ko hazabaho guhangana no kunesha, binyuze ku gukora cyane no gukorera hamwe.

“Ngabo z’u Rwanda ndetse namwe mwese mushinzwe umutekano w’Igihugu muri rusange; mu izina rya Leta y’u Rwanda, iry’umuryango wanjye ndetse no ku giti cyanjye; mbifurije mwebwe n’abanyu, umwaka mushya wa 2015 wuje intsinzi”, Perezida Kagame.

Ati: “Dushyize hamwe, tuzazamura ibendera ry’u Rwanda kugera kure hashoboka, aho tuzaba tugamije ibyiza by’igihugu n’abaturage bacu bose. Imana ibahe umugisha”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka