Kabarondo: Isuku y’ahagurishirizwa inyama irakemangwa

Abatuye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza baravuga ko isuku y’ahagurishirizwa inyama muri uwo mujyi iteye inkeke, bagasaba ko hasukurwa.

Inzu icururizwamop inyama igaragaramo umwanda uboneshwa amaso. Abaturage bagasaba ko hakwiriye kugira igikorwa kuko hadasukuwe, umwanda uhagaragara ndetse n’inyama zihagurishirizwa bishobora kubatera ingorane.

Ahacururizwa inyama mu mujyi wa Kabarondo, hagaragara amaraso n'amayezi bimaze iminsi bidakurwaho.
Ahacururizwa inyama mu mujyi wa Kabarondo, hagaragara amaraso n’amayezi bimaze iminsi bidakurwaho.

Imifuka y’ibirayi n’ibisheke ni bimwe mu byari birunze muri iyo nzu ubwo twayisuraga mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba byaranagaragaraga ko idaheruka gukorerwa isuku kuko icyo gihe hari amaraso n’amayezi byumiye ahasanzwe hagurishirizwa inyama.

Abakorera hafi y’iyo nzu igurishirizwamo inyama banenga abayikoreramo kuba batita ku isuku, bakavuga ko nk’abantu bacuruza inyama ari cyo kintu cya mbere bari bakwiye kwitwararika.

Imbere muri iyi nzu icururizwamo inyama ni uku hasa.
Imbere muri iyi nzu icururizwamo inyama ni uku hasa.

Uwitwa Bisengimana ati “Nk’aba bacururiza inyama muri iyi nzu bakagombye kugira isuku. Reba nk’umwanda uri imbere y’iyi nzu bacururizamo. Bakagombye kuhagirira isuku n’aha hose bakahakoropa; n’uwaza kugura inyama akabona ko aziguriye ahantu hasa neza.”

Umunyamakuru wa Kigali Today ntiyabashije kubona abacururiza inyama muri iyo nzu kuko harimo abana bavugaga ko baje mu kiraka cyo gukoramo isuku, ndetse na numero za telefoni z’umwe mu bantu bivugwa ko bayicururizamo inyama yazihamagaye kenshi asanga telefoni ye itaboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, avuga ko ubuyobozi buzaganira n’abacururiza inyama muri iyo nzu, kuko butazakomeza kwihanganira umuntu wese wateza umwanda mu mujyi wa Kabarondo.

Ati “Tugiye kuganira na bo tubamenyeshe ko uzafatirwa mu bikorwa byo guteza isuku nke mu mujyi wa Kabarondo azabihanirwa, ariko icy’ibanze si ibihano ahubwo igikwiye ni uko abantu bahinduka, ikijyanye n’isuku bakakigira icyabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, avuga ko ubuyobozi butazihanganira abateza umwanda mu mujyi wa Kabarondo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, avuga ko ubuyobozi butazihanganira abateza umwanda mu mujyi wa Kabarondo.

Ikibazo cy’umwanda mu nzu igurishirizwamo inyama mu mujyi wa Kabarondo kigaragaye mu gihe ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangiye gahunda yo kugenzura isuku ahatangirwa serivisi zinyuranye.

Intego y’iryo genzura ngo igamije guhamagarira buri muturage utuye muri iyo ntara kugira isuku, kugeza ubwo azumva ko kugira isuku muri byose ari inshingano ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka