Iterambere bamaze kugeraho ngo barikesha ubumwe n’ubwiyunge

Mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunjye mu Karere ka Gicumbi abaturage batangaza ko iterambere bamaze kugeraho barikesha ubuyobozi bwiza.

Babivuze kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015 ubwo batangirizaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Nyamiyaga.

Abaturage baje gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Abaturage baje gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Turinawe Appolonie, umwe muri bo, avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa Abanyarwanda bari babanye mu rwikekwe ariko nyuma yo guhabwa inyigisho zibashishikariza kubana mu mahoro ubu ngo bakaba babanye neza nta rwikekwe.

Akomeza vuga ko byatumye babasha gukorera hamwe bakabasha kugera ku iterambere ririmo kwiyubakira amazu no kujya mu bimina byo kubitsa no kuguriza ndetse kuri ubu imiryango ikaba ishyingirana ikanasabana.

Yagize ati “ Ni ukuri tubanye neza cyane nta Munyarwanda ukishisha mugenzi we kuko ubu inyigisho baduhaye zatumazemo urwikekwe hagati yacu”.

Ntambara Dominique, na we avuga ko imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batanze ku babiciye zitagereranywa kuko kuri we asanga kubabarira umuntu wakwiciye abantu ari intambwe ikomeye.

Banyujijemo bararirimba bishimira uko Abanyarwanda babanye neza.
Banyujijemo bararirimba bishimira uko Abanyarwanda babanye neza.

Abakoze Jenoside na bo kuba baragize imbaraga zo gusaba imbabazi abo biciye abantu avuga ko byaratumye imitima yabo ibohoka kuko ubu babanye mu mahoro.

Yagize ati “Ibi bigaragarira mu buryo tubanye kuko nta rwikekwe ruri hagati yacu kandi turakundanye rwose turasangira, turasabana mbega iyo urebye ubona twese dutekanye kandi cyane.”

Kuba Abanyarwanda barageze ku bumwe n’ubwiyunjye ngo ni imwe mu nzira zabafashije kugera ku bikorwa by’iterambere ndetse n’umutekano usesuye.

Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunjye, Gashagaza Deo, yashimiye abaturage intambwe ishimishije mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunjye no gukomeza kubungabunga ibyagezweho birinda icyabasubiza inyuma.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge hateganyijwe kuzatangwa ibiganiro n’inyigisho kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe gukomeza kwigisha Abanyarwa kubumbatira ubumwe bwabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka