Itangazamakuru rirasabwa kongera ubukangurambaga mu kurwanya SIDA

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kirasaba itangazamakuru kongera ubukangurambaga mu kurwanya SIDA cyane ko rigeza ubutumwa ku bantu benshi.

RBC ku bufatanye n’Inama nkuru y’itangazamakuru, MHC bamaze iminsi bazenguruka igihugu bakangurira abantu kurwanya icyorezo cya SIDA, itangazamakuru ribigizemo uruhare.

Urubyiruko rurasabwa gukurikira ibiganiro byo kurwanya SIDA binyuzwa mu bitangazamakuru binyuranye.
Urubyiruko rurasabwa gukurikira ibiganiro byo kurwanya SIDA binyuzwa mu bitangazamakuru binyuranye.

Iki gikorwa kijyanye n’imyiteguro y’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, uba buri mwaka ku italiki ya 1 Ukuboza, nk’uko byavugiwe mu kiganiro kuri iki cyorezo cyabaye kuri uyu wa gatanu taliki 30 Ukwakira 2015.

Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA, Dr Rugira Eugène, avuga ku kamaro k’itangazamakuru muri iki gikorwa, yagize ati “Iyo tunyujije ubutumwa mu bitangazamakuru binyuranye twizera ko bugera ku bantu benshi."

Dr Rugira yongeraho ko iyo bagiranye ibiganiro n’abaturage bigatambuka ku maradiyo na televiziyo, abaturage n’abanyamakuru bakabaza bagasubizwa, uburyo bwizewe bwo kugeza amakuru yerekeye SIDA ku mbaga y’Abanyarwanda.

Dr Rugira avuga ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya SIDA.
Dr Rugira avuga ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya SIDA.

Muhingabire Pierre Célestin, umukozi wa MHC ushinzwe iterambere rya "business" y’itangazamakuru, avuga ko abanyamakuru babanza kongererwa ubumenyi kuri SIDA.

Ati "MHC ihugura abanyamakuru ku bibazo bitandukanye harimo n’icyorezo cya SIDA by’umwihariko kugira ngo batangarize abaturage ibyo ubwabo bumva, bafiteho ubumenyi bugaragara."

Akomeza avuga ko itangazamakuru ryiyambazwa na RBC kuko rikurikirwa na benshi kandi rikihutisha ubutumwa.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwitabiriye iki kiganiro, rwemera ko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo gukoresha mu kurwanya SIDA nk’uko umwe muri bo, Karangwa Ishimwe Roger wo muri IPRC Kigali yabivuze.

Mu Rwanda ababana na virusi itera SIDA bagera kuri 3% nk’uko imibare itangwa na RBC ibigaragaza. Intego y’iki kigo ngo ni uko impfu ziterwa n’iyi ndwara zava ku bantu 5206 muri 2014 ikagera kuri 2535 muri 2017 nubwo n’abo bake batakagombye gupfa.

Insanganyamatsiko y’uwu mwaka wa 2015 igira iti"Uruhare rw’itangazamakuru mu gushishikariza abaturage kwitabira hakiri kare servisi zo kwirinda, kwivuza no kurwanya virusi itera SIDA."

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka