Isengesho rya Padiri Ubald ryatumye benshi mu bafungiye muri gereza ya Nyanza bisubiraho

Benshi mu mfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza barakize baniyemeza kureka imigambi mibi bari bafitiye abantu bari hanze ya gereza, nyuma y’amasengesho bagejejweho na Padiri Ubald Rugirangoga umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera impano avuga ko afite yahawe n’Imana yo gusengera abantu.

Uyu mupadiri wa Kiliziya Gatorika yageze muri gereza ya Nyanza tariki 20/05/2014 aherekejwe n’abandi bagize umuryango w’Abasamaritani b’impuhwe bose bahuriye kuri iyi mpano ye yo gusengera ibikomere byo ku mutima n’indwara zitandukanye zigakira.

Muri iri sengesho ryaranzwe na Misa yasomeye muri gereza ya Nyanza ndetse akanahatambagiza isakaramentu ry’Ukarisitiya mu nyigisho ze yagarutse ku kintu cyo kwemera icyaha ndetse no kugisabira imbabazi asobanurira imfungwa n’abagororwa ko bagomba kwemera kuyoborwa n’Imana bakayifungurira imitima.

Padiri Ubald Rugirangoga yavuze ko ari mu bapadiri ba Kiliziya Gatorika bemera ko intama zabo bari baragiye zonnye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba yasobanuye ko iyo intama zonnye hatukwa umushumba.

Yagize ati: “Umuntu wihaye Imana aba ari umuhamya w’urukundo ariko kubona muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda abantu bicanira imbere ye ni ibintu nashoboye kwakira bigoranye” .

Padiri Ubald arimo gusengera abafungiye muri gereza ya Nyanza.
Padiri Ubald arimo gusengera abafungiye muri gereza ya Nyanza.

Nk’uko padiri Ubald yakomeje abisobanurira imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza ngo umwicanyi umuntu wa mbere baba bafitanye ikibazo ni Imana bityo abasaba ko bakwigorora nayo abakoze Jenoside bakayisaba imbabazi ndetse n’imiryango yabo bahemukiye bakabicira ababo.

Yatangaje ko muri paruwasi ya Mushaka iri muri Diyoseze ya Cyangugu yayoboye nyuma ya Jenoside abaturage batari babanye neza kubera ko bamwe bari barahemukiye abandi ngo hari urwikekwe mu bantu ku buryo bamwe babaga bafite ubwoba ko bashobora kuzasubiranamo.

Ati: “Nahuje impande zombi abakoze Jenoside n’abayikorewe mbasaba ko barenga ibibatanya bagasingira ibibahuza nyuma byaje gutanga umusaruro mwiza ubu bose babanye mu mahoro”.

Ku bw’iyo mpamvu yabwiye abafungiye muri gereza ya Nyanza ko kwisubiraho bakareka imitima mibi yinangiye ituma batagonda ijosi ari bwo buryo bwiza bwatuma bishimirwa n’Imana ndetse bagategura n’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Ashingiye ku ijambo ry’Imana yatangaje ko umunyabyaha umwe wisubiyeho aruta intungane 99 bityo asaba buri wese gusubiza amaso inyuma akava mu bimutandukanya nayo bigatuma ajya kure yayo.

Abatanze ubuhamya bemeza ko bakize indwara n'ibikomere byo ku mutima ku bw'amasengesho ya Padiri Ubald.
Abatanze ubuhamya bemeza ko bakize indwara n’ibikomere byo ku mutima ku bw’amasengesho ya Padiri Ubald.

Nyuma y’izi nyigisho byagaragaye ko zakoze benshi ku mutima hatambagijwe isakaramentu ry’ukarisitiya abari muri iri sengesho basabwa kumva ko Nyagasani Yezu akiri muzima kugira ngo bashobore kumugezaho ibyifuzo byabo byose byo gukira ibikomere ndetse n’indwara zitandukanye.

Mu gihe iri sakaramentu ryari rimaze gutambagizwa Padiri Ubald yafashe umwanya wo kugaragaza ko hari abo Nyagasani yagiriye ubuntu akabakiza ibikomere byo ku mutima ndetse n’indwara bari bafite.

Abiyemerera ko bagiriwe ubuntu na Nyagasani bahawe umwanya batanga ubuhamya bavuga ko urwango bari bafitiye bagenzi babo bari hanze ya gereza babafungishije barukize ndetse hari n’uwo bavuze ko akize indwara ya SIDA yaje kugaragara atanga ubuhamya ko yumvise ijwi rimubwira ko yayikize.

Harerimana Egide, Komiseri mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa yavuze ko izi nyigisho zitangwa n’aba basamaritani b’impuhwe barimo na padiri Ubald Rugirangoga zimaze gutanga umusaruro ufatika muri gereza zitandukanye bagiye bageramo bakabigisha inyigisho z’isanamitima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka