Inzu y’umukuru w’umudugudu yahiye n’amafaranga y’umudugudu arakongoka

Inzu y’ibyumba bitandatu ya Mukamahirane Théodosie wo mu Kagari ka Nyabikokora Umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo byose birashya ntihagira ikirokoka.

Mu ijoro ryo rishyira itariki ya 6/3/2016 ni bwo umuriro waturutse mu gisenge cy’inzu ya Mukamahirane kirashya kirakongoka akibibona yiruka ajya gukiza abana. Avuga ko muri iyo nzu hahiriyemo amafaranga asaga ibihumbi 200 amwe akaba ari ay’abaturage.

Mukamahirane umuturanyi n'umukobwa we bari mu gahinda kenshi.
Mukamahirane umuturanyi n’umukobwa we bari mu gahinda kenshi.

Abaturanyi bahise batabara bagerageza kuzimya biba iby’ubusa kuko inkongi yari imaze gufata ibikoresho byose biri mu nzu byongera ingufu z’umuriro kugeza ubwo inzu yose n’ibirimo bikongotse.

Mukamahirane aganira na Kigalitoday avuga ko uko bagasohotse bahunga nta kintu babashije gusohokana ngo n’imyambaro bambaye ni abaturanyi bayibazaniye.

Nta kintu barokoye mu nzu.
Nta kintu barokoye mu nzu.

Ati “Ubu imyambaro twambaye ni iyo abaturanyi batuzaniye kuko uko twaryamye ni nako twirukanse dukiza amagara, bakomeje kutuba hafi ari na ko batuzanira ibyo kurya”.

Avuga ko iyo nzu yahiriyemo ibintu atabasha kubara. Avuga ko hahiriyemo imifuka ine y’ibishyimbo, intebe yita nziza cyane, igitanda na matela byo mu cyumba aryamamo, matelas z’abana n’iz’abashyitsi, ivarisi yuzuye imyambaro n’iyari imanitse mu nzu, ibitabo bya Leta kuko yari Umukuru w’Umudugudu wa Ihanika, n’ibindi byinshi birimo n’amafaranga.

Mukamahirane arasaba ubufasha.
Mukamahirane arasaba ubufasha.

Ati “Ni bwo nari nkimara gukusanya amafaranga agera ku bihumbi 100 y’umudugudu niteguye kuyajyana ku kagari, hari na mugenzi wanjye wari umaze kunyishyura kuri uwo mugoroba ibihumbi 100 mvuga ko nzinduka njya kuyabitsa, wumve ibiri bube ku muntu!"

Abagera ku nzu yahiye bose baribaza icyayitwitse bagakeka ko ari insinga z'amashanyarazi.
Abagera ku nzu yahiye bose baribaza icyayitwitse bagakeka ko ari insinga z’amashanyarazi.

Nyiramahirane avuga ko akeneye ubufasha kuko uwakamufashije ari umugabo we umaze imyaka umunani muri gereza n’abana be bakaba batarabona ubushobozi bwo gusubira mu ishuri kuko nta myambaro bafite.

Icyo ubuyobozi bw’akarere bubivugaho ngo ni uko bwiteguye kumufasha nk’umuturage w’Akarere wahuye n’ingorane.

Igare ryari mu nzu na ryo ryahiye.
Igare ryari mu nzu na ryo ryahiye.

Mukandarikanguye Geraldine, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, aganira na Kigali Today yavuze ko ubuyobozi bwamenye iko kibazo bakimenye kandi na bo biteguye kumufasha mu gihe bagitegereje ko MIDIMAR igira icyo ikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yoooh uwomuryango ndawihanganishije

kiki yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka