Intumwa za UN zatangajwe n’uburyo abafungiye muri gereza ya Nyanza babayeho

Mu ruzinduko Intumwa z’umuryango w’abibumbye zagiriye muri gereza ya Nyanza tariki 27/11/2013 zatangajwe n’uburyo abayifungiyemo bafashwemo ngo kuko bafunzwe mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubwo bari muri iyi gereza ya Nyanza basuye ibice bitandukanye biyigize banasobanurirwa ibyiciro by’abantu bayifungiyemo barimo abakoze ibyaha bisanzwe, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hamwe n’abagororwa boherejwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone ngo baze kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.

Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza ya Nyanza atambagiza intumwa za UN.
Mbabazi Innocent umuyobozi wa gereza ya Nyanza atambagiza intumwa za UN.

Nyuma y’uru ruzinduko rwibanze mu bice binyuranye bya gereza ya Nyanza ndetse no kuvugana na bamwe mu bayifungiyemo izi ntumwa zatangajwe no gusanga imibereho y’izo mfungwa n’abagororwa ari myiza bikaba ngo bitandukanye n’uko bayitekerezaga.

Madamu Boisvert Danielle wari umwe mu bayoboye itsinda ry’izo ntumwa z’umuryango w’abibumbye muri gereza ya Nyanza yavuze ko kuba mu magereza yo mu Rwanda abazifungiyemo bagira imirimo bakora ibinjiriza amafaranga ari umwihariko warwo.

Aha bagaragarizwaga ibitabo by'imishinga ishyirwa mu bikorwa n'abafungiye muri gereza ya Nyanza.
Aha bagaragarizwaga ibitabo by’imishinga ishyirwa mu bikorwa n’abafungiye muri gereza ya Nyanza.

Yagize ati : « Ahandi mu magereza yo mu bindi bihugu umuntu ufunze ntaho ahurira n’imirimo nk’iyo y’ibikorwa by’iterambere kuko aba afunze nta yindi mirimo yakora cyane cyane hashingiwe ku buremere bw’ibyaha byamufungishije ».

Uburyo bukoreshwa mu magereza yo mu Rwanda mu kugorora abazifungiyemo yatangaje ko bwihariye ugereranyije n’uko mu bindi bihugu bikorwa. Ati : « Iyi gereza ya Nyanza nasuye yanyeretse byinshi bikorwa kugira ngo imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa yitabweho».

Basuye n'imwe mu murimo y'amaboko ikorerwa muri gereza ya Nyanza.
Basuye n’imwe mu murimo y’amaboko ikorerwa muri gereza ya Nyanza.

Iyi ntumwa y’umuryango w’abibumbye yakomeje ivuga ko igitangaje ari uko henshi mu bihugu byo ku isi u Rwanda barufata uko rutari mu birebana n’uko imfungwa n’abagororwa bafatwa mu gihe cyose bari muri gereza.

Yavuze ko we kimwe nabo bari kumwe muri urwo ruzinduko biyemeje kuzabera u Rwanda abavugizi beza bagaragaza uko uburenganzira bwa muntu muri gereza zo mu Rwanda bwitaweho ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika.

Umuforomo wa gereza ya Nyanza yarimo asobanura uko abarwaye mu mfungwa n'abagororwa bitabwaho mu buvuzi.
Umuforomo wa gereza ya Nyanza yarimo asobanura uko abarwaye mu mfungwa n’abagororwa bitabwaho mu buvuzi.

Komiseri Mukanyagenzi Dativa ushinzwe kugorora, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) yasobanuye ko nyuma y’inama ya TROIK ihuza ibihugu bya Kanada, Suede n’u Rwanda bifuje gusura gereza zo mu Rwanda.

Impamvu y’uko guhitamo gusura gereza zo mu Rwanda ngo hari hagamijwe kureba uko imfungwa n’abagorowa bitaweho kugira ngo babihuze n’amakuru bari basanzwe bafite.

Umwe mu bafungiye muri gereza ya Nyanza basanze ategereje kuvurwa na muganga.
Umwe mu bafungiye muri gereza ya Nyanza basanze ategereje kuvurwa na muganga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

montage.com

KAGAME yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka