Intego z’iterambere rirambye zirimo izigomba umwihariko ukomeye

Mu ntego 17 z’iterambere rirambye zemejwe na LONI, harimo izo impuguke z’igitangazamakuru Africa Confidential zivuga ko zizagorana kugerwaho.

Uduce tumwe na tumwe tugiye turi muri buri ntego, nubwo ngo abakuru b’ibihugu bigize isi biyemeje kutwubahiriza bizabarushya, nk’uko Africa Confidential cyabitangaje mu mbonerahamwe cyashyize kuri twitter tariki 14 Ukwakira 2015.

Ishusho y'ihigurwa rya zimwe mu ntego z'ikinyagihumbi Africa Confidential iheraho ivuga ko zizanagorana mu iterambere rirambye (SD).
Ishusho y’ihigurwa rya zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi Africa Confidential iheraho ivuga ko zizanagorana mu iterambere rirambye (SD).

Kurangiza ubukene bukabije biri mu ntego ya mbere, kuzamura ubukungu buciriritse bw’abaturage (kari mu ntego ya munani), guhagarika icibwa ry’amashyamba ( mu ntego ya 15), ngo byagezweho ku rugero rungana na 1/2 cy’imihigo ibihugu byihaye mu ntego z’ikinyagihumbi, zarangiye muri 2015.

Africa Confidential kandi kivuga ko kugabanya impfu z’abana bavuka (mu ntego ya 3), uburezi bw’imyaka 12 kuri bose (mu ntego ya 4), kugabanya impfu zikabije(mu ntego ya 16), hamwe no gushobora kwibeshaho nta nkunga (mu ntego ya17), biri ku rugero rwa 1/3 cy’imihigo yari imaze imyaka 15 ishyirwa mu bikorwa.

Naho ngo guca inzara (biri mu ntego ya 2), guha amazi meza n’isuku abaturage (mu ntego ya 6), kubona amashanyarazi (mu ntego ya 7), ngo byagezweho ku kigero kingana na 1/4 cy’imihigo abakuru b’ibihugu bari barihaye.

Africa Confidential kigakomeza kivuga ko guhagarika gushyingirwa kw’abana (mu ntego ya 5) hamwe no gushinga inganda nto n’iziciriritse kw’abaturag e(mu ntego ya 9), ngo biri ku kigero cya 1/5 cy’ibyo abakuru b’ibihugu bari bahigiye kugeraho.

Ibyarushijeho kuzamba biri ku rugero ruri munsi ya zero, ngo ni ukugabanya ubusumbane bw’abaturage mu by’ubukungu (mu ntego ya 10), guca akajagari mu miturire (mu ntego ya 11), kurwanya imihindagurikire y’ibihe (mu ntego ya 13), hamwe no kurengera ibinyabuzima byo mu mazi(mu ntego ya 14).

Ibi byemezo byari mu ntego z’ikinyagihumbi guhera mu mwaka wa 2000 bikananirana kubigeraho, byongeye gushyirwa mu ntego z’iterambere rirambye, bikazasuzumwa muri 2030 n’Umuryango w’Abibumbye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aho rukomeye niho tugomba kwibanda maze tukazesa imihigo isi igatangara dore ko tunabisanganywe

Yvette yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka