Inshingano z’itangazamakuru ni uguhuza si ugutanya, nk’uko izina ribivuga ngo ‘medium’- Mme Mugiraneza

Umuyobozi w’ikigo cyitwa Iriba Ndangamuco na Ndangamateka, gishakisha ibiranga amateka y’u Rwanda kikanabitanga ku babikeneye bose (ku buntu), ni umwe mu batanze ikiganiro ku bahanzi bitabiriye iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ kuri iki cyumweru tariki 12 Nyakanga 2015, aho yasobanuye akamaro k’itangazamakuru mu guteza imbere ubumuntu.

Intero y’iri serukiramuco ivuga ngo “uriho kuko ndi ho, ndiho kuko uri ho”, ni yo abahanzi n’ababaganiriza bibandaho mu kugaragaza ko abantu ari magirirane kandi umuntu wese akaba agomba guha agaciro ikiremwamuntu, mu rwego rwo kukirinda kuzimira ku isi cyangwa guhungabanywa.

Mme Assoumpta Mugiraneza (iburyo) hamwe na Sandrine Isheja, (hagati yabo hari umuhuza w'amagambo Eugene Anangwe), bakaba batanze ikiganiro kivuga k'Ubumuntu.
Mme Assoumpta Mugiraneza (iburyo) hamwe na Sandrine Isheja, (hagati yabo hari umuhuza w’amagambo Eugene Anangwe), bakaba batanze ikiganiro kivuga k’Ubumuntu.

Musenyeri Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo, we yakomeje ashimangira (muri video yafashwe asobanura “ubumuntu”), ko iryo jambo rivuga imibanire n’imikoranire y’umuntu n’abandi(relationship), kandi ngo ni cyo cy’ingenzi kugira ngo umuntu abeho, aho gushingira kuri siyansi gusa.

Mme Mugiraneza Assumpta wo mu kigo “Iriba Ndangamuco na Ndangamateka”, yibukije ko Itangazamakuru mu zindi ndimi ryitwa “medium”, risobanura ikiri hagati y’ibintu bibiri, kikagira uruhare rwo kubihuza; rikaba ngo rifite uruhare runini mu guteza imbere ubumuntu.

Yagize ati “Umunyamakuru ushaka kwitwa iryo zina ataryibye cyangwa atigerejeho, agomba gusobanukirwa n’aho akomoka, niba yemera ko itangazamakuru rifitanye isano no guhuza, atari ugutanya kuko ari byo byago twagize; agomba gusobanukirwa ko Abanyarwanda dufite amateka yihariye.”

Yemeza ko nk’uko buri murimo wose ugomba gukoranwa ubuhanga bubonerwa mu ishuri, abanyamakuru na bo basabwa kujya kwiga kugira ngo bakorane ubunyamwuga, banabone ubushobozi bwo gusesengura ubumuntu no kubuteza imbere.

Mme Mugiraneza yatanze ikiganiro ari kumwe na Sandrine Isheja Butera, Umunyamakuru wo kuri Radio Kiss Fm, wemeza ko itangazamakuru muri iki gihe ritagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ngo nta ruhare rigaragaza mu guteza imbere ubumuntu.

Ikoranabuhanga rigezweho mu guhererekanya amakuru, ngo ni kimwe mu biteza itakara ry’ubumuntu kuko “abantu bose bahindutse abanyamakuru; aho umuntu agira impanuka, muri kwa kuvirirana arimo guhwera undi akaba afashe ifoto(yandagaza umuntu) akoherereza inshuti ze”. Isheja akibaza ati: “Urabyohereza se kugira ngo tubigire dute!”

Kuri uyu munsi waryo wa kabiri, ari na wo urisoza, iserukiramuco “Ubumuntu Arts Festival”, ryabanjirijwe n’ibiganiro bivuga ku bumuntu n’ibigomba kuba bibugize, rikaba riza gusozwa n’igitaramo abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, berekaniyemo imico itandukanye y’iwabo.

Simon kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka