Inka ze esheshatu zakubiswe n’inkuba ashumbushwa zirindwi
Ndayisaba Godfroid uherutse gupfusha inka esheshatu zikubiswe n’inkuba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma; amaze gushumbushwa inka zirindwi.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2016, ni bwo inka eshatu zageze mu kiraro cye kiri mu Mudugudu wa Gituku, Akagari ka Gituku ho mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.
Izo nka zirimo ebyiri zatanzwe n’Ikigo cy’u Rwanda giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Iya gatatu yamaze kuhagera ni iyo yari yahise yemerwa na Alexis Zibukira, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Zibukira yahaye inka Ndayisaba nyuma yo gusoma iyi nkuru yatangajwe na Kigali Today, yavugaga ko Ndayisaba Godfroid yapfushije inka 6 zikubiswe n’inkuba.
Inka zitegereje kumugeraho zirimo inka yatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muganwa Stanley, inka ebyiri zatanzwe n’abaturanyi ba Ndayisaba Godfroid, ndetse n’indi nka yatanzwe mu izina ry’Akarere ka Ngoma; zose zikuzura inka zirindwi.
Mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2016 ni bwo hamenyekanye inkuru y’ikiza cy’inkuba yakubise inka esheshatu mu kiraro cya Ndayisaba maze zirapfa zose harimo n’izonsaga.
Nyuma y’ibi byago, uyu mugabo yatangaje ko ahombye cyane kuko nta bwishingizi bwazo yagiraga, kandi izo nka zamufashaga kwiteza imbere kuko yabashaga gukama litiro 40 ku munsi zikamufasha n’umuryango we.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ni yo yabanje kwemera gutanga inka ebyiri binyuze mu kigo RAB.
Nyuma yo kwakira izi nka eshatu kuri uyu wa 27/01/2016, Ndayisaba mu byishimo byinshi, yavuze ko ashima abantu bose bamubaye hafi, agashima ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame bwita ku baturage.
Yagize ati “Ndashima mbikuye ku mutima abantu bose bambaye hafi, cyane ubuyobozi n’abaturanyi. Numvaga ko birangiye ntazongera korora none banshumbushije inka nziza. Ndumva ngaruye agatima naho ubundi numvaga narigunze, agahinda kari kenshi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias, avuga ko ubuyobozi burimo gukora uko bushoboye kugira ngo izo nka zitaramugeraho na zo zihagere mu bihe bya vuba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukira bushimira ubuvugizi bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi kugeza kuri Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’itangazamakuru; kuko bwatanze umusanzu ukomeye none uyu muturage akaba agiye kongera gutunga nyuma y’ibyago yari yagize.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NSHIMIYE ABO BAGABO BAFASHIJE MWENE DATA WARIWAGIZE IKIZA KINKUBA KUGWANEZA NUKO NAHO IBINDI NUKUBE SHYA MURAKOZE BAGABO TUGE TUGOBOKA BAGENZI BACU KUKO EJO NITWE MBAKOREYE KURYIBURYO
imana ibahe umugisha pe byaribiteye ubwoba
Ariko hakwiye kwigwa n’ikibazo cy’inkuba muri kariya gace k’Uburasirazuba. Ni phenomena ikwiye kwigwa scientically. Nakunze kubivuga. Hakwiye kugira igikorwa. Nkeka ko inkuba zo muri kariya gace ari nyinshi bidakwiye gucira aho tutarebye impamvu
Very good, abo bantu bamubaye hafi ni abo gushimirwa.