Ingabo z’u Rwanda zashimiwe imyitwarire myiza zagiriye mu butumwa bw’amahoro

Ubwo ingabo z’u Rwanda 143 zishoje ubutumwa bw’amahoro i Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo zakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kigali, uyu munsi tariki 15/02/2013, zashimiwe imyitwarire z’agaragaje muri ubwo butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Major Kamanzi Mushyo, wakiriye izi ngabo yabashimiye cyane uburyo bakoze neza inshingano bari bafite ndetse bakanazisoza neza.

Yagize ati “nibyiza kuba mwarangije akazi neza, abari basigaye hano nabo bakoze inshingano zabo neza, tugiye kubaha amakuru mashya hano, kugirango ibyo mugiye gukora muzabikore neza ndetse n’abasigaye hano bakure amasomo kuri mwe muvuye mu butumwa kubyo mwungutse iyo ngiyo”.

Gen Major Kamanzi yadutangarije ko abavuye mu butumwa bw’akazi bagiye guhabwa iminsi y’ikiruhuko, bakazakomeza kwitwara neza nk’ibisanzwe, bagaragaza discipline basanganwe no mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Ubu bagiye kujya mu birihuko nabwo bazarangwe na disipuline, igihe ni kigera bazagaruka gutangira akazi kabo nkuko byari bisanzwe”.

Abasirikare 292 basimbuye abandi 143 bavuye i Juba muri Sudani y'Amajyepfo.
Abasirikare 292 basimbuye abandi 143 bavuye i Juba muri Sudani y’Amajyepfo.

Igihe bamwe bari baje bavuye mu butumwa abandi bagiye yo kubasimbura nk’uko bisanzwe bigenda, uyu munsi hagiye abasirikare 292.

Basabwe kuzuza inshingano zabo neza nkuko abarangije babyitwayemo neza ndetse Gen Major Kamanzi aboneraho kubifuriza kugira urugendo rwiza, bizeye neza ko hano ibintu bimeze neza ndetse na hariya bagiye bakababerayo nk’uko basanzwe babikora.

Iyi gahunda yo gusimburana biteganijwe ko izarangira tariki 21/02/2013 n’abagiye mu butumwa bakazamarayo amezi 9 nkuko bisanzwe. Abasirikare 850 bo muri batayo ya 47 bazasimbura abari bariyo, bayobowe na Col. David Bukenya.

Iyo abo basirikare bageze i Juba muri Sudani y’Amajyepfo boherezwa mu duce tunyuranye ari two YAMBIYO, TORIT, TAMBURA, n’utundi.

Hitimana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

KWITWARA NEZA KW’INGABO Z’IGIHUGU BIDUHESHA AGACIRO NATWE TUBA HANZE.

Theo ROUA yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

Nampanvu nimwe yatuma ducika inenjye twebwe abanyarwa tuzigukora ahubwo tumenye ahobakura inkunga niba ziva iwacu natwe dufate ingamba nkabanyarwnda

Rindabigwi sinai yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

INGABO Z"U RWANDA ZIKWIYE GUSHIMWA KUKO ZIKORA NEZA IMIRIMO YAZO

venuste yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Murakaza neza nimukurikeyo murisanga kd mwarakoze.

Hakiza yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka