Ingabo na Polisi b’u Rwanda barashimirwa ubwitange mu kubungabunga amahoro ku isi

Ubwo Umuryango w’abibumbye (UN) wizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababungabunga amahoro ku isi tariki 29/05/2013, Ingabo na Polisi b’Igihugu babihariye gusuzuma uburyo bitanga hirya no hino ku isi, mu kurengera ubuzima bw’abantu no guharanira iterambere rusange ry’abo bagiye kurinda.

Ingabo na Polisi b’igihugu bemeza ko barimo kubahiriza ku buryo bw’umwihariko insanganyamatsiko ya UN y’uyu mwaka igira iti: “Abashinzwe kubungabunga amahoro ba UN tumenye guhangana n’ibibazo by’amahoro make ku isi by’iki gihe, duharanira kurengera ubuzima bwa benshi bashoboka”.

Kubungabunga amahoro muri iki gihe ngo bigaragara ko bitoroshye, bitewe n’ingamba nshya abayahungabanya bashyiraho, ku buryo kubarwanya nabyo bisaba ingamba n’imyitozo bihanitse.

U Rwanda rurahamya ko abagabo n’abagore bari mu Gisirikare n’Igipolisi bahesheje Igihugu icyubahiro, kubera ubumenyi buhanitse mu kubungabunga amahoro, ubwitange hamwe n’ubutwari.

Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda aganira n'abasirikare b'u Rwanda bavuye mu butumwa bw'amahoro.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aganira n’abasirikare b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro.

“Duhaye icyubahiro abasirikare n’abapolisi bacu, bakomeje kuba intangarugero mu murimo bakorana disipulini (discipline), aho barinda abantu bakanatwerera umusanzu mu kubateza imbere, rimwe na rimwe bakemera guhara ubuzima bwabo”, nk’uko Brig.Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yatangaje.

Yavuze ko u Rwanda rwibuka by’umwihariko abasirikare n’abapolisi baguye mu butumwa bw’amahoro i Darfur na Haiti, barimo Sgt-Maj. Jackson Muhanguzi, Sgt. Jean Claude Tubanambazi, Sgt. Ally Hassan Bisangwa, Pte. Innocent Muhayimana n’Umupolisi mukuru witwaga Spt. Camarade Rukabu.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi bajya mu butumwa bw’amahoro bwa UN, aho rufite abasirikare barenga 4000 mu mahanga, abapolisi 400 barimo abagore 150, hamwe n’abasirikare b’indorerezi z’amahoro 13 mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Sudan, Haiti, Liberia, Guinea-Bissau na Cote d’Ivoire.
U Rwanda none nicyo gihugu cyabaye icya mbere ku isi mu gutanga abajya kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur ya Sudani, rukaba ruza ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira abagore benshi bajya mu butumwa bw’amahoro, ariko rukaza ku mwanya wa mbere muri Afurika.

Ingabo z'u Rwanda zishimirwa disipuline zigaragaza mu kazi ko kurinda amahoro mu bihugu bitandukanye.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa disipuline zigaragaza mu kazi ko kurinda amahoro mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda ni igihugu cyohereza abantu bacyo aho rukomeye kurusha ahandi ku isi, nk’uko itangazo rya Ministeri y’ingabo ribigaragaza ko bitari byoroshye ku batumwe na UN mu ntara ya Darfur bitwa UNAMID, bayobowe n’Umunyarwanda Lt. Gen. Patrick Nyamvumba ukomeje kugirirwa icyizere, kuko kuri ubu amaze gutorerwa kuyobora uyu mutwe inshuro eshatu.

Uretse guharanira ituze ry’aho bagiye mu butumwa bw’amahoro, Ingabo na Polisi b’u Rwanda bafite umwihariko wo gushobora guhumuriza abagore n’abakobwa baba barahohotewe, bitewe n’uko bagenda ari abagore n’abagabo; kandi bagatanga ibisubizo ku bibazo by’imibereho y’abaturage basanze mu bihugu byabo.

Bimwe mu byo bafashije abaturage babana nabo harimo gutangiza ibikorwa by’iterambere rusange nk’umuganda, babubakira amashyiga ya rondereza (muri Darfur cyane ko bafite n’ikibazo cy’ibicanwa), ndetse n’ibikorwaremezo birimo amashuri, amasoko n’imihanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabashima kuko no mu mahanga bahamya ko mwitwaye neza. Ariko imbere mu gihugu hari byinshi bibakeneye, cyane cyane polisi y’igihugu, rwose ndabatungira agatoki mu turere twegereye inkengero z’umujyi wa Kigali abaturage ntibasinzira kubera abajura bababuza amahoro. Ikindi muce utubari twirirwamo abanywi b’inzagwa batagira icyo bakora ubundi bakayogoza abaturage babiba utwabo ngo babone ayo banywera. Nimurengere abaturage abanyarugomo bose bashakirwe aho bajya bahe abaturage amahoro, rwose birakabije. Nubwicanyi bwa hato na hato ntabwo twumva aho bigana . Murakoze.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

turashima ingabo na police yigihugu ukuntu bakamoje kwitwara mubutumwa bwamahoro bahesha ishema igihugu cyacu mubutumwa bwamahoro butandukanye.abanyarwanda twese tubarinyuma.muriyo gahunda nziza mukomereza aho bana burwanda.

bizimana john yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ingabo za UN zagiye zigaragaza umusaruro muke aho zabaga zoherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro,ariko ingabo z’urwanda zirimo guhindura isura y’ingabo za UN kuko uretse kubungabunga amahoro zifasha abaturage kubaho neza babubakira ibikorwa bitandukanye.

ruhumuriza yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

izi nkuru turazirambiwe kuko nta na rimwe ingabo ziri mu butumwa bwa UN zijya zigawa... genocide yabaye izububirigi ziri kureba, kandi kugeza nuyu munsi ntawe urazigaya muvane induru aho sasa

izina ryanyu yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka