Inama y’igihugu y’abagore irahamagarirwa kwegera abagore mu midugudu

Abakuriye inama y’igihugu y’abagore barahamagarirwa kwegera abo bahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babafashe kwitabira gahunda za Leta.

Mukanyandwi Rose, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kamonyi, yahamagariye bagenzi be batowe guhagararira abagore kubegera bakababa hafi bakajya babasobanurira gahunda za Leta kuko abenshi muri bo badindira mu iterambere babitewe no kutamenya.

Bahamagariwe kwegera abagore mu mudugudu.
Bahamagariwe kwegera abagore mu mudugudu.

Agira ati “Turashaka kubona umugore mu muganda, turashaka kubona umugore abasha kwihangira imirimo ibyara inyungu.

Mu rwego rw’imibereho myiza turashaka kubona umugore ari umusemburo w’isuku aho ari hose ndetse akagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.”

Yabisabye bagenzi be bahagarariye abagore ku rwego rw’imirenge, mu nama yabahuje kuwa gatanu tariki 4 Werurwe 2016, abasobanurira ko mu mudugudu ari ho umugore bahagarariye atuye, bakaba bagomba kuhamusanga bakamukorera ubukangurambaga.

Bamwe mu bagore batari mu buyobozi bavuga ko batigeze bamenya imikorere y’Inama y’igihugu y’abagore kuko mu bibazo bahura na byo batigeze babona hari umugore batoye ubageraho.

Kanakuze Josee wo mu murenge wa Gacurabwenge ati “Abagore turabatora ariko ntibagaruka ngo bumve ibibazo byacu. Byaba byiza bagiye basura ingo zacu bakamenya ibiberamo kuko hari abahohoterwa. Dukeneye no gufashwa kugera ku iterambere nk’abandi.”

Mukanyandwi ntahakana ko muri manda zatambutse, hari abaturage batamenye ibikorwa by’Inama y’igihugu y’abagore, ariko ngo biteguye kwikosora.

Ati “muri iyi manda nshyashya dutangiye, turifuza y’uko ijwi ry’inama y’igihugu y’abagore ryumvikana ku rwego rw’umudugudu.”

Mu mihigo y’abatorewe guhagararira Inama y’igihugu y’abagore muri manda y’myaka itanu, biyemeje guharanira iterambere ry’umugore mu bukungu bamuhugura gukora imishinga y’iterambere, kuzigama no gukorera mu makoperative.

Mu mibereho myiza ngo bazatoza abagore kugira isuku no kwirinda imirire mibi, kwita ku buzima bwa bo bipimisha indwara zikunze kubibasira no guhagurukira uburere n’uburezi bw’abana.

Mu miyoborere myiza n’ubutabera, abakuriye abagore ngo bazashishikariza abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo, kwitabira umugoroba w’ababyeyi no kurwanya ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo turagushyigikiye umugore agomba kuba umusemburo w’impinduka mu muryango.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka