Inama ku bukungu iriga uko ibikomoka muri Afurika byahabwa agaciro

Inama Nyafurika mu by’ubukungu iteraniye i Kigali kuva none, tariki 14 Werurwe 2016, irafata imyanzuro irimo uwo guhesha agaciro ibikomoka kuri uyu mugabane, no guteza imbere ubuhahirane.

Abayobozi b’imiryango n’ibigega mpuzamahanga, abahagarariye Leta z’ibihugu bitandukanye by’Afurika, ndetse n’abashoramari kuri uyu mugabane; bari i Kigali mu nama y’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa Mbere, aho baganira ku byateza imbere impinduka mu by’ubukungu bw’Afurika.

Impuguke zitandukanye zitabiriye iyi nama, ziratanga ibiganiro.
Impuguke zitandukanye zitabiriye iyi nama, ziratanga ibiganiro.

Ministeri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda (MINECOFIN) ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Impinduka mu by’Ubukungu (ACET) bigaragaza ko iyi nama igamije gutangiza Ihuriro Nyafurika riharanira Impinduka mu by’Ubukungu(ATF).

Ingingo baza kwigaho no kuzifataho imyanzuro zirimo gushaka uburyo Afurika yazamura byihuse umusaruro w’ibyo ikora, ikaba ikigega cy’isi atari uko yagize byinshi yohereza ahandi gusa, ahubwo ngo bigomba kuba bitunganijwe.

Minisitiri w'u Rwanda w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, ubwo yatangizaga iyi nama kuri uyu wa Mbere.
Minisitiri w’u Rwanda w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, ubwo yatangizaga iyi nama kuri uyu wa Mbere.

Inyandiko y’ibizaganirwaho irerekana ko ibihugu by’Afurika biza gufata umwanzuro wo gushakisha amakuru, kuyahanahana no kwigishanya, kugira ngo ibikorerwa kuri uyu mugabane byiyongere, bibashe kuziba icyuho cy’inkunga Abanyafurika bahabwa, nyamara ari bo bakungahaye ku mutungo kamere w’isi.

Iyi nama yo guhesha agaciro ibikorerwa muri Afurika ibaye nyuma y’umwanzuro Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba baherutse gufata, wo guca imyenda y’imikuburano izwi ku izina rya "caguwa".

Abantu mu ngeri zitandukanye bateraniye mu nama "African Transformation Forum (ATF)" irimo kubera i Kigali.
Abantu mu ngeri zitandukanye bateraniye mu nama "African Transformation Forum (ATF)" irimo kubera i Kigali.

Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’u Rwanda waraye usojwe, na wo wari ufite insanganyamatsiko yo “guhesha agaciro iby’iwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye kwakira iyi nama y’ingirakamaro ku Rwanda na africa muri rusange

Clemence yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka