Imyuzure mu ruganda rwa Kabuye ngo yangije amamiliyoni

Ubuyobozi bw’uruganda rw’isukari rwa Kabuye buravuga ko imyuzure yaruteye tariki 17/1/2016, yangije ibibarirwa muri za miliyoni nubwo ngo bitarabarurwa neza.

Amazi y’umugezi wa Nyabugogo ngo yaruteye ahagana saa yine z’ijoro yibasira inzu y’ububiko bw’isukari, amacumbi y’abayobozi barwo ndetse n’igaraji. Ayo mazi ngo yageze muri santimetero 50 z’ubuhagarike.

Ububiko bw'isukari bwatewe n'imyuzure bituma habaho kwangirika kwayo.
Ububiko bw’isukari bwatewe n’imyuzure bituma habaho kwangirika kwayo.

Habimana Anselme ushinzwe abakozi muri urwo ruganda yatangaje ko imirimo y’urwo ruganda na yo yahagaze mu gihe cy’amasaha umunani, bituma umusaruro watanzwe ku matariki ya 17-18/1/2016, ugabanuka cyane.

Yavuze ko imyuzure yatewe n’uko abahinzi b’umuceri bagomeye inzira imwe muri ebyiri umugezi wa Nyabugogo usanzwe wigabanyamo, iyo ugiye kugera ku ruganda. Cyakora ngo bafashe ingamba kugira ngo umwuzure nk’uyu utazongera kubatera.

Habimana yagize ati "Twafashe ingamba turi kumwe n’abahinzi kugira ngo bayobore amazi neza; ariko ntabwo turagera aho kwitabaza izindi nzego muri iki kibazo, kuko tunafite ubwishingizi bwo kwishyura ibyangiritse."

Yizeza ko nta kibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’isukari kizabaho. Uru ruganda ngo rutanga umusaruro ungana na toni ibihumbi 12 ku mwaka, bihwanye na 25% by’isukari yose ikenerwa mu Rwanda.

Uruganda rwa Kabuye kandi ruvuga ko rugiye kongera umusaruro rutanga, ukagera kuri toni ibihumbi 20 ku mwaka, mu gihe ibisheke biri mu gishanga cya Nyabarongo bizaba byeze mu mwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka