Impunzi z’Abarundi zageze no mu Karere ka Rusizi

Mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ku wa 05 Mata 2015 hageze abagore babiri n’abana 4 bahunze bava mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi niyo miryango ya mbere igeze mu Karere ka Rusizi kuva muri icyo gihugu hatangira gututumba umwuka mubi.

Uwibambe Jeannette umwe muri abo bagore avuga ko kuva batangiye kumva amasasu arara avuga ndetse n’abantu bamwe bakicwa mu buryo bwa kibandi ngo bigiriye inama yo guhungira mu Rwanda kugira ngo babanze barebe aho byerekera.

Mugenzi we Nyirambarushimana Constatine uvuga ko amakuru bumva mu gihugu cyabo ndetse n’abantu bari kugenda bicwa bitatuma umuntu yicara ngo atuze ari nayo mpamvu ngo bahisemo kuba bahunganye abana hakiri kare.

Impunzi zigizwe n'abagore babiri n'abana bane zageze mu Murenge wa Bugarama.
Impunzi zigizwe n’abagore babiri n’abana bane zageze mu Murenge wa Bugarama.

Aba bagore bahunganye n’abana babo 4 ubusanzwe bavuka mu Murenge wa Bugarama uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi ariko bakaba bari barashakanye n’Abarundi bari batuye muri Komine Rumongi.

Bakomeza bavuga ko usibye bo ngo hari n’abantu benshi bamaze kujya muri Tanzaniya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aba bagore ngo basize abagabo babo b’Abarundi mu gihugu cyabo ariko nabo ngo baryamiye amajaja bakurikije uko basize umutekano umeze.

Ku bijyanye n’uko hari ibivugwa ko hari abahunga inzara, aba bo bavuga ko aho baturutse ntayo iharangwa ahubwo hari umutekano muke, ari nayo mpamvu bahisemo kuba bakuye mo akabo karenge inzira zikigendwa.

Urubuga rwa Interineti rwa Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) ruvuga ko tariki 05 Mata 2015 u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi z’Abarundi 1389, ariko ko ku wa 06 Mata 2015 hinjiye abandi benshi, imibare ikaba iri bumenyekane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka