Impunzi z’Abanyekongo ziramagana Jenoside irimo kubakorerwa muri DRC

Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu Nkambi zitandukanye, batangiye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko igamije kwamagana Jenoside irimo gukorerwa mu bice bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abitabiriye iyo myigaragambyo mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, na Nkamira mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abahema mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ndetse no mu Ntara ya Ituri.

Abigaragambya bavuga ko batabaza Imiryango Mpuzamahanga ngo ihagarike byihuse Jenoside irimo kubakorerwa ishyigikiwe na Leta ya DRC, kuko hashize igihe ntagikorwa, dore ko hari n’abamaze imyaka 28 ku butaka bw’u Rwanda bahunze ubwicanyi bavukijwe amahirwe yo gutaha mu Gihugu cyabo.

Umwe muri bo agira ati, “Njyewe maze imyaka 28 kuko nahungiye mu Rwanda ndi agahinja, turashaka kwereka amahanga ko abantu bacu bari kwicwa bazira akarengane, twahisemo uyu munsi ngo twereke amahanga ko dufite imiryango twasize iwacu, ko abayigize bari kwicwa”.

Undi na we ati, “Maze hano imyaka 24 navukiye mu nkambi ya Kiziba, twamenyesheje Leta y’u Rwanda iducumbikiye ko twigaragambya mu mahoro, twamagana Leta ya DRC kuko iri gukorera Jenoside iwacu muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo mu bwoko bw’Abahema, Abatutsi n’Abanyamulenge”.

Yongeraho ati, “Turasaba ko Imiryango Mpuzamahanga itwumva ikagira icyo ikora kuko bimaze kurenga urugero, benewacu barashira, turifuza ko bihagarara nonaha. Ibyakozwe byose ntacyo byamaze ngo ijwi ryacu ryumvikane, ubuzima buri kubura, abantu bari gupfa, dushaka ko bihagarara”.

Reba ibindi muri iyi video:

Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka