Imodoka yikoreye imbuto yagonze akabari ihitana umwana

Ikamyo ifite purake za Uganda yagonze akabari gaherereye mu murenge wa Nyungo ahitwa Pfunda mu Karere ka Rubavu, ihitana umwana.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015, ubwo yaburaga feri ikagonga akabari kari ku muhanda, igice cyayo kimwe kikurira ku mabato y’inzu, hagapfamo umwana umwe abandi bantu batatu bagakomereka.

Imodoka yo mu bwoka bwa Fuso yari itwaye imbuto yuriye inzu.
Imodoka yo mu bwoka bwa Fuso yari itwaye imbuto yuriye inzu.

Ababonye iyi mpanuka iba babwiye Kigali Today ko iyo modoka yaje yiruka mu gihe bagihunga ihita yurira inzu, ibyo yari itwaye binyanyagira mu muhanda.

Umwana w’imyaka 13 witabye Imana ntiyashoboye kuyihunga, kuko imodoka yamusanze imbere y’inzu kimwe n’abakomeretse nabo batashoboye kuyisiga. Umushoferi wari uyitwaye nawe yakomerekeye iyi mpanuka.

Nshimiyimana ukora akazi ko gutwara moto, yavuze ko mu ikoni rya Pfunda hamaze kubera impanuka eshatu z’amakamyo muri uyu mwaka bitewe no kubura Feri.

Imodoka yuriye inzu imbuto zirasandara ariko abaturage ntibaziba.
Imodoka yuriye inzu imbuto zirasandara ariko abaturage ntibaziba.

Niyigena james wari ahabereye impanuka, we yavuze ko impanuka zibera Pfunda zica abantu bakavuga ko hacyenewe ingamba zituma abashoferi bagabanya umuvuduko.

Kigali Today yagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi ariko ntibyakunda.

Umuvugizi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt. JMV Ndushabandi aherutse gutangaza ko bagiye gufatira ingamba ku mpanuka z’amakamyo abura umuvuduko.

Nyuma y’impanuka y’indi kamyo yabereye Nyakiriba no ku bitaro bya Gisenyi, yari yavuze ko bagiye gushyiraho ishami rya Polisi ahitwa Nkamira na Rugerero rizajya rifasha abashoferi b’amakamyo kuruhuka no kugenzura ko imodoka zimeze neza.

Mu muganda ngaruka kwezi w’Ukwakira, Akarere ka Rubavu katangiye igikorwa cyo gukora umuhanda uzajya unyurwamo n’amakamyo, kugira ngo zitazongera kugonga ibitaro bya Rubavu.

Bamwe mubaturage bavuga ko igisubizo kirambye ari ukunyuza ibikamyo mu muhanda w’igitaka uri Kabari-Busasamana-Cyanzarwe-Rubavu-Gisenyi, kuko uretse kugabanya impanuka byatuma nako gace k’icyaro gatera imbere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyabuna bashoferi mujye mutwara imodoka ku muvuduko wemewe n’amategeko ndetse mwubahirize n’andi mategeko y’umuhanda. Mwibuke ko muba mutwaye abantu kandi ko umuhanda mutwayemo imodoka ari nyabagendwa.Erega namwe biri mu nyungu zanyu kuko impanuka ishobora namwe kubahitana,kubakomeretsa,ndetse no kwangiza imodoka yanyu.

Mike yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

iyi mpanuka ni danger reta nigerageze yimure uriya muhanda abaturage batabarwe.

gilbert yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka