Imirire mibi iharangwa ituruka ku ngaruka z’imyumvire y’ababyeyi

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kayonza bahamya ko imirire mibi ikigaragara ku bana ari ingaruka z’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV4) buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko hakiri ibibazo by’imirire mibi mu gihugu, n’ubwo leta yagiye ishyiraho ingamba zigamije kurwanya icyo kibazo zirimo na gahunda ya Gira inka.

Gahunda y'igikoni cy'umudugudu ni imwe mu zitezweho kugabanya ikibazo cy'imirire mibi mu bana bo mu karere ka Kayonza.
Gahunda y’igikoni cy’umudugudu ni imwe mu zitezweho kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bo mu karere ka Kayonza.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko 0.3% by’abana bo mu karere ka Kayonza bafite ibibazo by’imiriire mibi. Bamwe mu babyeyi bavuga ko bidaterwa n’ubukene ahubwo ngo ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi, nk’uko Mujyanama Celestin abyemeza.

Ati “Nta nzara ikabije dufite yatuma za bwaki zikomeza kwibasira abana. Mbona ari imyumvire y’ababyeyi batita ku bana, ugasanga umubyeyi yibera mu kabari ntabone umwanya wo kwita ku bana.”

Abajyanama b’ubuzima bagira gahunda ya buri kwezi yo gupima abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu hagamijwe kureba ni ba nta bibazo bahura na byo mu mikurire ya bo.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imiberho myiza y'abaturage avuga ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi binyuze mu mugooroba w'ababyeyi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imiberho myiza y’abaturage avuga ko bagiye gukomeza gukora ubuvugizi binyuze mu mugooroba w’ababyeyi.

Gusa ngo hari ababyeyi badashishakazwa no gupimisha abana ba bo, rimwe na rimwe abagaragara nk’abifashije ntibemere ko abana ba bo bapimwa nk’uko bamwe mu banjyanama b’ubuzima babyemeza.

Hari uwagize ati “Duhamagara ababyeyi ngo bazane abana tubapime bbamwe bakabura, twajya kubashaka mu ngo ba babyeyi bifashishije bakabatwima ngo ntibasohora umwana wa bo kandi ntibakwemerere kumupimira mu nzu.”

Kuba hari abana badapimwa ngo bituma bigorana kubakurikirana kugira ngo mu gihe bagaragaje ibimenyetso by’imirire mibi hagire igikorwa mu maguru mashya nk’uko abajyanama b’ubuzima babivuga.

Uretse ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, amakimbirane yo mu miryango na yo ngo aracyari ikibazo gitiza umurindi indwara ziterwa n’imirire mibi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee abivuga.

Avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, kuko bigaragara ko benshi bafite ibyangombwa nkenerwa bakwifashisha mu guhashya imirire mibi ariko badakoresha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka