Imihanda ihuza ibihugu bigize CEPGL yasubukuwe kubakwa

Imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize umuryango wa CEPGL yananiye SAFKOKO, ibikorwa byo kuyubaka byasubukuwe isoko rihawe abandi bayikora bayirangiza.

Mu gutangiza ibikora byo kubaka iyi mihanda kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari, Herman Tuyaga, yavuze NPD Cotraco ari yo yatsindiye isoko ryo gusubukura.

Ibimodoka bya NPD Cotraco byahise bitangira akazi nyuma yo gutangiza ibikorwa.
Ibimodoka bya NPD Cotraco byahise bitangira akazi nyuma yo gutangiza ibikorwa.

Imihanda yo mu karere Ku Rubavu izubakwa na NPD Cotraco yatsindiye isoko naho mu Karere ka Rusizi yubakwe na Horizon, mu Burundi yafashwe na SOGEA SATOM naho muri Congo ntiharaboneka abayubaka.

Mu 2013 nibwo hari hatanzwe isoko ryo kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bya CEPGL, mu guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, isoko ritsindirwa na Rwiyemezamirimo SEBURIKOKO afatanyije na SAFRICAS bakora sisiyete yitwa SAFKOKO.

Hatangizwa igikorwa cyo kubaka imihanda mu mujyi wa Gisenyi yatewe inkunga n'ubumwe bw'iburayi.
Hatangizwa igikorwa cyo kubaka imihanda mu mujyi wa Gisenyi yatewe inkunga n’ubumwe bw’iburayi.

Herman Tuyaga yavuze ko nyuma yo kunanirwa kwa SAFRICAS bahinduye amasezerano basaba buri gihugu kwitangira isoko, mu Rwanda hatsinda NPD Cotraco niyo yatsindiye isoko.

Yagize ati “Ndizera ko ubwo imihanda igiye gukorwa n’Abanyarwanda basanzwe bakora imihanda yaho bazakora neza kandi bakubahiriza igihe.”

Imihanda yo mu Rwanda yagombaga kuzura itwaye miliyoni zirenga 6,3 z’amayero, naho mu Burundi igatwara miliyoni 8,2, mu gihe ku ruhande rwa Congo hateguwe miliyoni 9,3.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Yeremiya, avuga ko bafitiye icyizere NPD Cotraco kuzarangiriza imihanda ku gihe bahawe, akavuga ko bizafasha akarere guteza imbere ubucyerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibikorwa byo kubaka imihanda mu Karere ka Rubavu biteganyijwe ko bizamara iminsi 183, hakazubakwa metero 5400.

Imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize CEPGL yagombaga kubakwa ifite uburebure bw’ibirometero 36, harimo ihuza umujyi wa Gisenyi-Goma ufite kilometero 9, Kamembe-Bukavu ufite kilometero 4 n’igice, naho Bujumbura-Uvira ureshya na kilometero 22 ikarangira itwaye hafi miliyoni 25 z’amayero.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka