Ikinyamakuru ishema cyongeye kugaragara ku isoko

Kuri uyu wa gatanu tariki 11/11/2011 ikinyamakuru Ishema cyongeye kuboneka ku isoko nyuma y’amezi arenga abiri kidakora. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize (16/10/2011) nibwo ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwatangaje ko kigiye gusubukura ibikorwa byacyo kuko imbogamizi zose cyari gifite zitakiriho.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru Fidele Gakire yatangarije abanyamakuru ko ubu noneho uwagishaka yakibona ku isoko. Yagize ati: “nyuma y’amezi arenga abiri nta musomyi uca iryera ikinyamakuru ishema, dushimishijwe no kubamenyesha ko ubu cyongeye gusubira ku isoko.”

Gakire avuga ko ikinyamakuru cye gifite ibibazo by’amikoro ngo biterwa nuko bamwe mu bakiriya bacyo bagihaye akato ndetse abandi basesa amasezerano yo kwamamaza bari bafitanye.

Ikinyamakuru Ishema cyari cyarahagaritse imirimo yacyo nyuma y’aho gisohoreye inkuru isebya umukuru w’igihugu muri nimero yacyo ya 24 mu mpera z’ukwezi kwa karindwi. Ubuyobozi bwacyo bwavuze ko nyuma yo gusohora iyo nkuru bwatangiye kubona ibikorwa by’iterabwoba bwaterwaga n’inama nkuru y’itangazamakuru. Nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwatangaje ko buhagaritse imirimo by’agateganyo. Ntabwo byagarukiye aho kuko umwanditsi mukuru yeguye ku mirimo ye ndetse n’umuyobozi wacyo Fidele Gakire agahagarikwa mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga mu Rwanda.

Tariki ya 28/8/2011 nibwo iki kinyamakuru cyasohoye itangazo rivuga ko gihagaritse ibikorwa byacyo mu gihe kingana n’iminsi 30 bitewe n’uko ngo cyarimo giterwa ubwoba n’ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru bwitwaje inyandiko yasohotse muri nomero ya 24 yacyo.

Arthur Asiimwe ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bw’inama nkuru y’itnagazamakuru. Yahakanye ibyo Gakire avuga ko yahagaze kubera ibyo inama nkuru y’itangazamakuru yamukoreye. Asiimwe yavuze ko ibyo ishema kivuga ari ibinyobwa bidakwiye guhabwa agaciro. Yagize ati: “ibyo ikinyamakuru ishema kivuga nta gaciro bikwiye guhabwa, ahubwo ni ibinyoma bigamije kurangaza abantu ngo bibagirwe amakosa yacyo”.

Inama y’igihugu y’itangazamakuru yagiriye inama iki kinyamakuru yo guhindura imikorere yacyo byavugwaga ko ihabanye cyane n’amahame y’itangazamakuru. Uretse ibyo kandi iki kinyamakuru cyagaragarijwe ko cyishe ingingo ya 1, 3, 5 na 11 z’itegeko rigenga imikorere n’amahame y’itangazamakuru mu Rwanda
Uretse ibi kandi ngo ikinyamakuru ishema cyanishe ingingo ya 29 y’itegeko rigenga itangazamakuru aho cyafashe inkuru cyakuye ahandi kikayiyitirira. Inkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Ubushakashatsi ku miterere y’ubuzima bwa Perezida Kagame” ntabwo yari iy’ikinyamakuru Ishema ahubwo yari yakuwe kuri internet maze ikinyamakuru ishema kirayiyitirira kivuga ko ari ubushakashatsi bwacyo cyikoreye.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Ishema yaje kwemera ikosa maze muri nimero ya 25 y’ikinyamakuru Ishema asaba imbabazi perezida Paul Kagame.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NONEHO SE AZANYE IKI RA SI IBITUTSI NO USEBANYA? NIBA YIHANNYE KUVUGA IBYO NAWE ATAZI NAZE AHE ABANYARWANDA AMAKURU ARIKO NIBA AJE KUVUGA AMANGAMBURE? ASHATSE YAREBA IBINDI AKORA KUKO ITANGAZAMAKURU SI AHANTU HO GUKINIRA UKO UBONYE.

KILO yanditse ku itariki ya: 14-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka