Ikibazo cy’amazi bafite gishobora gukemuka vuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko ikibazo cy’amazi abatuye mu Murenge wa Gahini bafite gishobora gukemuka mu gihe cya vuba.

Kimwe mu bibazo bikomereye benshi mu batuye mu murenge wa Gahini ni icyo kutagira amazi, nk’uko bakunze kubigaragariza ubuyobozi bw’ako karere mu bihe bitandukanye.

Abaturage ngo bajya kuvoma amazi ku isoko ya Nyabombe bibavunnye cyane.
Abaturage ngo bajya kuvoma amazi ku isoko ya Nyabombe bibavunnye cyane.

Abawutuyemo bavuga ko imibereho ya bo atari mibi muri rusange, ariko ikibazo cy’ingutu kuri bo ngo ni icy’amazi, nk’uko Kalisa Canisius abivuga.

Abatuye muri uwo murenge bavuga ko bafite isoko y’amazi yitwa Nyabombe ishobora guha amazi abatari bake. Gusa ngo iri kure ku buryo iyo bagiye kuyivomaho bisaba gukomata, abanyantege nke ntiborohere kubona amazi nk’uko Mboniragira Jean Baptiste abivuga.

Agira ati “Ubundi kugenda no kugaruka hatari inkomati biba ari nk’amasaha abiri ku igare, ariko kubera gukomata rwose uwagiyeyo mu gitondo agera mu rugo saa muunani.”

Uyu musaza yemeza ko abatuye igahini babayeho neza muri rusange ariko ikibazo cy'amazi ngo cyarabazengereje.
Uyu musaza yemeza ko abatuye igahini babayeho neza muri rusange ariko ikibazo cy’amazi ngo cyarabazengereje.

Hashize igihe kinini abatuye i Gahini bagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi nka kimwe mu by’ibanze bidindiza iterambere n’imibereho myiza ya bo.

Umuyobozi wakarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ikibazo cyari gihari ari uko aho isoko ya Nyabombe iri hatageraga amashanyarazi yakoresha imashini isunika amazi ngo iyageze mu baturage, cyakora akanavuga ko ubuyobozi bw’ako karere bwamaze gusinyana amasezerano n’ikigo cya REG kugira ngo kiyageze kuri iyo soko.

Amashanyarazi n’ahagera ngo bizoroha kugeza amazi ku baturage nk’uko umuyobozi w’akarere yakomeje abisobanura, ati “REG yarangije kutubarira miliyoni 137 tarangije no gusinyanna amasezerano kugira ngo bageze amashanyarazi Nyabombe, baraza gutangira kuyajyanayo muri iyi minsi.”

Amazi y’isoko ya Nyabombe azakemura ikibazo cy’amazi by’umwihariko ku baturage bo mu tugari twa Juru na Kahi mu murenge wa Gahini, ariko biteganyijwe ko ayo mazi ashobora kuzagera no ku baturage b’indi mirenge ihana imbibe n’uwa Gahini.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

yewe yewe leta nitabare abo banyagihugu pe barakomerewe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

mbega abantu bari baragowe kujya kuvoma mugitondo ukagaruka saa munani!!! ndumiwe koko

Muyinga yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

abayobozi nibashyiremo agatege aba bantu bararenganye, niba ari hariya umuntu ahingukiraho ava mu kabuga ka musha, abantu baho barasobanutse bazayabona vuba; nahasuye abantu bashyira hamwe pe

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ese najyaga mbona ibizu bya rutura kumbe nta mazi bagira.
Mwihangane; na Kigali mu nkengero zayo mu myaka 6 ishizi hari aho batagiraga amashanyarazi n’amazi. cyakora i Nyagasambu ni heza pe, uzi kuhareba uhagaze Fumbwe hejuru cg uva za Rwamagana. nahabonye ejobundi ku munsi w’umwana w’umukobwa; harasharamye, mwihangane ubwo First Lady ahaheruka buriya iyi coomment nimugeraho bazabazirikana

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

dukomeze ibyiringiro, dore nanjye mpamaze umwaka umwe ariko iyi manda ya Nyakubahwa ntirangira amazi ataratugeraho hari ukuntu nabyumvanye abayobozi b’intara da. ko biri mu mihigo kuduha amazi mu ngo zacu ndetse n’ama robinets agashyirwa hirya no hino

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

mutabare Nyabuneka

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

jyewe nari naraje gutura hariya za Nyagasambu nahoraga mu cyumweru ntunga abakozi bashya kubera ikibazo cy’amazi nisubiriye i Kigali; gusa inzu ndayikodesha nzahagaruka amazi yahageze

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

byo birababaje rwose iby’amazi muri Fumbwe

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

kigalitoday murakoze kuvugira abaturage.
mwibuke no kuvugira abo mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa fumbwe hariya za Nyagasambu na Nyakagunga, za Kirehe etc
kubona abantu tubura amazi koko.
harya ngo buriya ikibazo cyakemuka aruko HE adusuye tukamugezaho ibyo bibazo.
abayobozi ba Fumbwe koko mubona bidateye isoni: Muhazi ituri imbere tukagira ikibazo cy’amazi? nyabuneka Kigalitoday mutuvuganire

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka