Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyongeye guhagurukirwa
Jacqueline Kamanzi Masabo wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minsitieri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko, agiye kongera ingufu mu kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016, mu muhango w’ihererekanya bubasha na Mugenzi we Umulisa Henriette wahinduriwe imirimo, agashyirwa muri komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza ingabo mu buzima busanzwe.
Muri uyu muhango kandi Jacqueline Kamanzi Masabo, yizeje Abanyarwanda ko aje gukomereza aho begenzi be asimbuye bari bagejeje, yongera imbaraga cyane cyane mu kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda kigenda gifata indi ntera.
Yanasabye abanyamakuru n’abandi Banyarwanda muri rusange ubufatanye mu kongera ubukangurambaga, bashishikariza abaturage mu miryango, kurushaho kumva ko bidakwiye ko umwana w’Umunyarwanda yandagara mu muhanda, asa nabi, n’ibindi.
Yibukije bamwe mu babyeyi bohereza abana mu mihanda ko bazatangira kubibazwa bakabihanirwa.
Umulisa Henriette wasimbuwe muri uyu mwanya, yabwiye umusimbuye ko afite akazi katoroshye kamutegereje, kuko ngo MIGEPROF ibamo ibibazo byinshi bijyanye n’iterambere ry’umuryango.
Ati “Ibibazo bibangamiye iterambere ry’ imiryango biracyari byinsi, ariko ku bushobozi n’urukundo rw’akazi mbaziho ndizera ntashidikanya ko muzabikemura bikarangira.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|