Ikarita y’itora ntabwo izaba imbogamizi mu gutora - Komisiyo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), iratangaza ko udafite ikarita y’itora ariko afite ibindi byangombwa, atazabuzwa gutora kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Gashyantare 2016.

Byavugiwe mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’indorerezi z’amatora tariki 19 Gashyantare, cyibanze kuri aya matora y’abagize Inama Njyanama z’uturere.

Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Charles Munyaneza.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Charles Munyaneza.

Muri iyi nama indorerezi zagaragaje ikibazo cy’abantu bamwe babujijwe gutora mu gihe cya Referandumu kubera ko nta makarita bari bafite, zigasaba ko bitakongera kuba muri aya agiye gukorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko icy’ibanze kugira ngo umuntu atore ni uko aba ari kuri lisiti y’itora, akanagira indangamuntu cyangwa ikindi kiyisimbura gitangwa n’inzego zibifitiye umubasha.

Uwo muturage ngo yemerewe gutora nubwo yaba nta karita y’itora afite; ariko bitabujije ko n’uyifite yayikoresha.

Munyaneza yabwiye indorerezi ko nizibona hari abantu batora nta makarita bafite, zitazabibona nk’ikibazo “cyane ko muri gahunda ya NEC, amakarita y’itora atazakomeza gukoreshwa mu gihe kiri imbere kubera iterambere mu ikoranabuhanga.”

Munyaneza yanavuze ko impapuro z’imigereka zifasha abantu gutorera aho batiyandikishirije zizaba nke bishingiye ku miterere y’aya matora, kuko ngo “gutorera aho udatuye ntacyo byaba bikumariye”.

Ati “Nta mpamvu yatuma utora abajyanama bo mu karere udatuyemo kuko batazaguhagararira ngo bakuvuganire ku bibazo waba ufite."

Indorerezi zemerewe kujya ahabera amatora hose ariko zikirinda kwivanga mu bikorwa by'amatora.
Indorerezi zemerewe kujya ahabera amatora hose ariko zikirinda kwivanga mu bikorwa by’amatora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko amatora yateguwe neza ku buryo abazayayobora bamaze guhugurwa ndetse n’ibikoresho byamaze guteganywa.

Akomeza avuga ko indorerezi zemerewe kugera ahabera amatora hose ariko zikirinda gukora ibinyuranye n’itegeko riyagenga.

Biteganyijwe ko aya matora azaba kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Gashyantare 2016, azitabirwa na miliyoni 6 n’igice z’Abanyarwanda. Site z’itora zizaba ari 2312 naho ibyumba by’itora bikazaba 16126, nk’uko NEC ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi nibyiza turabishimye ariko komisiyo y’amatora ntihemba abakorera bushake bayo,nkubu abakosoye liste z’itora bakanatanga amakarita amaso yaheze mu kirere ahuabwo muzatubarize,MBANDA na MUNYANEZA.

alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Haryubundi ngotuzaba dutora bande, nako nukubeshya amahanga kuko uri murwanda keretse bamwe bari kwibere bagirango itubikwa nahubundi amatora dufite nimatora nyabaki,NAKAHE KARERE KATAZI ABAZAKAYOBORA NGO MBABABWIRE!!!!!!

SEB yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

tuzatora neza cyane maze dukomeze kugaragaza ko twagecengewe na democratie

Mfizi yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka