Ihuriro ry’imitwe ya politiki riri mu birarane by’imisoro
Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda rifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ibirarane by’imisoro igera kuri miliyoni 25.
Iyo myenda yatewe n’amasoko batanze ku bantu batangaga ibiganiro kuri gahunda z’iri huriro ariko ntibabakate ay’imisoro mu gihe cyo kubahemba, nk’uko bigaragra muri raporo y’iri huriro ya 2014-2015.
Aya makuru bayatangaje kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2015, ubwo bamurikaga raporo y’umwaka banatora komite nshya yagombaga gusimbura icyuye igihe yari imazeho amezi atandatu.
Kayiranga Mukama Alphonse umuyobozi ucyuye igihe muri iri huriro, yavuze ko bemera ko ari amakosa yakozwe n’abakozi b’ihuriro hamwe n’abashinzwe imari batashoboye gukurikirana uko ayo mafaranga yishyurwaga.
Yavuze ko RRA yari yababariye umwenda w’imisoro wa miliyoni 15, ariko kubera gutinda kwishyura iyo misoro haza kwiyongeraho ibirarane bya miliyoni 10.
Bamwe mu banyamuryango bagaragaje ko batishimiye iyi mikorere yo gusesagura umutungo wa Forumu.
Ngarambe Francois Xavier umwe mu banyamuryango b’iri huriro akaba n’umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko ayo makosa yakozwe adakwiye guhera kuko bakwiye gusubira inyuma bakagaruza ayo mafaranga ku bayahawe.
Abanyamuryango bafashe ingamba zo kubanza gushaka uko bishyura ayo mafaranga y’ibirarane, bakanihanangiriza abo bakozi bakoze ayo makosa.
Claude Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|