Iduka riherereye imbere yo kuri ETO-Muhima ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Depo y’amarangi y’ishyirahamwe ry’abantu babiri ryitwa SOGECORWA na zimwe mu nyubako ziyegereye, imbere y’ahahoze hitwa kuri ETO-Muhima mu mujyi wa Kigali, hazindutse hibasirwa n’inkongi y’umuriro, ahanga saa moya za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 14/12/2013.
Kabango Emmanuel umwe muri babiri bafatanyije iyo depo y’amarangi yavuze ko yabanje kubona umwotsi ucumba, ukurikirwa n’imbeya zigurumana; ahita atabaza Polisi y’igihugu kugirango imufashe kuzimya.
“Iyo Polisi idatabarana za modoka zizimya imiriro, amazu yose n’iyi mangazini isigaye byashoboraga gushya, kuko ni inyubako zishaje. Jye ntabwo nzi icyateye uyu muriro, nkeka ko ari bimwe bita ama ‘court circuit’, kuko nta muntu uraramo hariya”, nk’uko Kabango yabitangaje.
Yavuze ko bitewe n’uko amarangi akozwe mu binyabutabire birimo n’ibikomoka kuri peterori, yashoboraga gukongeza ahantu hanini. Ngo afitiye ubwishingizi ibicuruzwa bye mu kigo cya Radiant.
Ibicuruzwa bya SOGECORWA byahiye byose habariwemo inyubako byari bibitswemo, ngo bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko nyirabyo yabivuze; ariko ko n’andi mazu byegeranye ashobora kuba yagezweho.
Mu gihe Polisi y’igihugu ikirimo gutabara, imirimo ikoreshwa n’amashanyarazi yose muri ako gace yabaye ihagaze, kuko bahagaritse ingufu z’amashanyarazi, nk’uko abacuruzi babivuga.
Hari hashize amezi make nta nkongi z’imiriro yibasiye inyubako z’ubucuruzi n’ubunywero bw’inzoga hirya no hino mu gihugu; ahaheruka gushya akaba ari inyubako eshanu z’amaduka mu karere ka Muhanga, hari ku itariki ya 06 Nyakanga muri uyu mwaka.
Hari n’ahandi hagiye hakongoka mbere yaho, harimo inzu y’ubunywero n’ububyiniro ya Cadillac, iguriro rya Simba Supermarket, ububiko bw’ibicuruzwa muri quartier Mateus, utubari na za restora bitandukanye hirya no hino mu gihugu, amaduka n’amazu abantu babamo.
Impamvu zo gushya zagiye zivugwa ngo ni ikibazo cy’intsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge no kuzishyira mu nyubako nabi. Leta irasaba abacuruzi kwirinda kugura no kugurisha izo ntsinga, kugira twa kizimya moto twabo bwite, ndetse no gufatira ubwishingizi ibicuruzwa byabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bihangane cg rwose arikobajyebibuka kugenzura insinga bababarakoresheje kuko harigihezibazarashaje mukomeze kwihangana.
Leta birakwiyeko idukiza amazunkaya ashajecyane ateza
impanuka ese banyiramazunkaya ntagishushanyombonera
bahawe, birakabije.
abacuruzi, abayobozi, abashinzwe ubw’ubwubatsi, umugi wa kigali bagakwiye kwicara bagashakira umuti iki kibazo kuko kimaze gukomera