Ibyiciro by’ubudehe ntaho bihuriye na Mituweli cyangwa bourse -Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda aratangaza ko ibyiciro by’ubudehe abaturage bari gushyirwamo iki gihe ntaho bihuriye na zimwe muri gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli (MUSA) ndetse na bourse, inguzanyo leta igenera abanyeshuri batsindiye kwiga muri kaminuza.

Ibi minisitiri Kaboneka yabitangarije mu Karere ka Gakenke kuwa 02/02/2015 ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, kugira ngo akureho urujijo ku baturage bumvaga ko kuba umuntu yashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe runaka bishobora kumwemerera no kuba yakwishurirwa ubwisungane mu kwivuza cyangwa se n’izindi gahunda za leta zirimo girinka zikamugeraho.

Minisitiri Kaboneka asaba abanyarwanda kurwanya amarangamutima kugira ngo ibyiciro bishya by'ubudehe bizarusheho gufasha abanyarwanda.
Minisitiri Kaboneka asaba abanyarwanda kurwanya amarangamutima kugira ngo ibyiciro bishya by’ubudehe bizarusheho gufasha abanyarwanda.

Minisitiri Kaboneka yasobanuye ko iyi gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe yaje kugira ngo bahindure uko byari bimeze mbere aho byari bifite amazina yateraga abanyarwanda ipfunwe noneho bigashyirwa mu mibare, kugira ngo abaturage bashobore kwisanzura bishyira mu byiciro nyabyo kandi bikwiriye bigakorwa n’abaturage ubwabo.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “twagira ngo tubibutse yuko iki gikorwa ntimugihuze n’inkunga ijya itangwa y’amashuri (bourse), icya kabiri ntimugihuze na mituweri, bamwe batazagira amarangamutima bagashaka kujya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kandi batagikwiriye bashaka ngo abana babo bazabone bourse, nagira ngo mbisubiremo bourse ntizashingira kuri ibi byiciro by’ubudehe”.

Minisitiri Kaboneka yibukije abaturage ko iki gikorwa kidakwiye kwitiranywa n'izindi gahunda za Leta.
Minisitiri Kaboneka yibukije abaturage ko iki gikorwa kidakwiye kwitiranywa n’izindi gahunda za Leta.

Bamwe mu baturage barebwa n’iyi gahunda bemeza ko uburyo abaturage barimo bashirwa mu byiciro by’ubudehe ari uburyo bwiza kandi bubanyuze kuko nabo ubwabo barimo kubigiramo uruhare.

Emmanuel Bahongeriki utuye mu mudugudu wa Mazinga watangirijwemo gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ku rwego rw’igihugu, asobanura ko yashizwe mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kandi bategereje byinshi kuri iyi gahunda.

Agira ati “iyi gahunda tuyitegerejeho ko ishobora kuzahindura byinshi biboneka hano hanze, impamvu ije ikenewe ni uko abantu bijujutaga umuntu akaba ari mu cyiciro kitamukwiriye ariko biragaragara ko nyuma y’uyu munsi umuntu azajya aba ari mu cyiciro yiyumvamo yiyemereye ubwe nta mbaraga zindi bamushyizeho”.

Abaturage bishimiye gushyirwa mu byiciro bishya kuko hari abijujutiraga ibyo bari barashyizwemo.
Abaturage bishimiye gushyirwa mu byiciro bishya kuko hari abijujutiraga ibyo bari barashyizwemo.

Ngo ntabwo umuntu azashyirwa mu cyiciro cy’ubudehe ku giti cye kuko hagomba gukurikizwa imibereho y’umuryango abarizwamo.

Bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe izatwara amezi agera kuri atatu kugira ngo buri muntu abe yamaze kumenya icyiciro abarizwamo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

nifuzagako mwama icyiciro

habimanaviyatori yanditse ku itariki ya: 26-12-2023  →  Musubize

Njye ndumva mbere yo gushyira umuryango mu cyiciro cy’ubudehe runaka hakabaye hitabwa no ku miturire kuko hari aho usanga umuryango bawushyize nko mu cyiciro 3,4 atuye mu manegeka bitewe n’amarangamutima y’abaturage

NTEZIMANA FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 15-08-2017  →  Musubize

Mubyukuli nkabayobozi.muzakore igenzura ryabashyize abaturage mubyiciro.murebe kdi muzabibonako habayemo ruswa nakarengane.gusa muzabahe ibihanobibakwiye? inzego zibanze nkaba sedo babicyemura bitaruhanyije

theodore yanditse ku itariki ya: 18-02-2017  →  Musubize

mudutabare rwose kuko ibibyiciro byubudehe birimo amakosa kandi bigiye kutubera inzitizi mwitangwa ry’ inguzanyo ya leta yo kwiga cyane cyane akarere ka nyabihu, urugero ni nkatwe bashize mucyiciro cya kane kandi turimpubyi nta mukozi wa leta dufite mumuryango,ntiduhinga ngo dusagurire amasoko, ntaruganda. ewe batugerera nyije na ba ministre cyangwa rujugiro
N.B: Icyifuzo cyanjye nuko batabigenderaho mwitangwa ry’inguzanyo ya leta yo kwiga . Murakoze

MUTABAZI DIDIER yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Twabarizahe ibyiciro bishya by’ubudehe kokumirenge bitarahagera.

Jean de Dieu Ahobananiye yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Twabarizahe ibyiciro bishya by’udehe kokumirenge bitarahagera.

Jean de Dieu Ahobananiye yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

None ibyo byiciro ni ibyiki niba ntaho bihuriye n’izindi gahunda za leta?

Nkurunziza Osee yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

ubwo Minaloc yatangiye gusubiramo ibyiciro by’ubudehe ndibazako bizakorwa neza cyane kuburyo bizagaragaza neza ubushobozi n’imibereho yaburi munyarwanda

kagabo yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

ntabwo abanyarwanda bagakwiye kugira impungenge ku budehe ahubwo bagakwiye kuvugisha ukuri kuko usanga arubo bizagirira akamaro mu gihe babikoresheje neza maze bakirinda akavuyo

kavamahanga yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Kuki bitakwitiranywa kandi ubona gahunda nyinshi zisigaye zikorwa aribyo bashingiyeho?, Ngaho Bourse, Mituel de sante, gufasha abatishoboye n’ibindi.

kik yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka