Iburasirazuba: Inzego zose zirasabwa kwita ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi

Mu gihe impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’iyi ntara burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo ubuzima n’umutekano by’aba Barundi bahungira mu Rwanda bibashe kwitabwaho uko bikwiye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yatangaje ibi ku wa mbere, tariki ya 6 Mata 2015, nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’iyi Ntara yateraniye i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba.

Inyinshi mu mpunzi z’Abarundi ziza mu Rwanda zirimo kwinjirira mu Karere ka Bugesera. Izimaze kuhagera ni 1746 kandi amakuru aturuka muri aka karere aravuga ko n’ubu bagikomeje kwinjira mu buryo bw’ikivunge.

Izi ni zimwe mu mpunzi z'Abarundi zimaze kugera mu Karere ka Bugesera.
Izi ni zimwe mu mpunzi z’Abarundi zimaze kugera mu Karere ka Bugesera.

Guverineri Uwamariya avuga ko abo Barundi babanje kujya baza urusorongo ariko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe baje ari benshi bigaragara, ku buryo ngo bisaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo bitabweho.

Guverineri Uwamariya yavuze ko ku by’ibanze bikenewe mu buryo bwihutirwa nk’ibiribwa, isuku, ubuvuzi n’aho bacumbika; barimo kubivuganaho na Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDIMAR) kugira ngo biboneke vuba, ariko agasaba n’abaturage ubwabo kwakira neza izi mpunzi kugeza ubwo amahoro azaboneka zigasubira mu byazo i Burundi.

Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba duhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi nka Bugesera, Ngoma na Kirehe; twasabwe kwigengesera kuri iki kibazo kugira ngo impunzi ntizitatane ahubwo bakomeze guhurizwa i Gashora mu Karere ka Bugesera hari inkambi y’agateganyo kugeza igihe ubuyobozi buzabohereza mu nkambi nyayo.

Abarundi barimo guhungira mu Rwanda biganje mu Ntara y’Iburasirazuba ariko hakaba hari n’abahungiye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’abatangiye kwinjirira mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abamaze guhungira ku butaka bw’u Rwanda batangaza ko bahunga imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ngo kuko zibatera ubwoba zivuga ko zizabica isaha nigera.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impunzi z’abarundi zirababaje zikwiye kwitabwaho kuko ibijya gucika bica amarenga.

jb yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka