Ibiro by’Umurenge wa Kimironko bizatwara miliyoni 380

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro bigezweho by’Umurenge wa Kimironko mu rwego rwo gutanga servisi nziza.

Umuhango wo gutangiza iyubakwa ry’uyu murenge wabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2016, ukaba witabiriwe na bamwe mu bakozi b’Akarere ka Gasabo ndetse n’abaturage bawuturiye.

Ikibanza kizubakwamo Umurenge wa Kimironko cyatangiye gusizwa
Ikibanza kizubakwamo Umurenge wa Kimironko cyatangiye gusizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, avuga ko Umurenge wa Kimironko utuwe n’abaturage benshi bityo ntibakirwe uko bikwiye.

Agira ati “Abaturage baka servisi n’abazibaha usanga nta bwinyagamburiro bafite bigatuma akazi katagenda neza. Iyi nyubako rero izaba ije gukemura ibi bibazo kuko servisi zihutishwa kandi zikanatangwa neza”.

Rwamurangwa akomeza avuga ko imirimo yo kubaka iyi nzu izahita ikomeza kandi ikazihutishwa kuko yari ikenewe.

Ati “Ntabwo dutangiye ngo duhite turambika imirimo kuko gusiza bihita bikomeza ndetse n’indi mirimo cyane ko amafaranga yose azakenerwa ahari, ku buryo mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka imirimo izaba igeze kuri 50% cyane ko biri no mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

Umwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa, Sebatware Emmanuel, avuga ko byari ngombwa ko uyu murenge wubakwa ukaba uw’icyitegererezo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo avuga ko iyi nyubako izongera imitangire myiza ya servisi
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko iyi nyubako izongera imitangire myiza ya servisi

Agira ati “Ibiro umurenge wacu ukoreramo ntibjyanye n’inyubako zo mu mujyi kandi ni hato ku butyo ku munsi wo kwakira ibibazo by’abaturage usanga tubyigana ntihabeho kwisanzura bigatuma n’abatwakira bibabangamira”.

Iyi nzu igiye kubakwa Umurenge wa Kimironko uzakoreramo ngo izaba ifite amagorofa atatu, ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanga asaga miliyoni 380 nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanjekubazuhuza nabashimira bubatse umurenge mwiza was kimironko. nkanenga ubuyobozi bwumudugudu wi buhoro.mu kagari kanyagatovu .nabubakiye izoko muwo Mudugudu (2016 )nonebaranyambe . kugerubu. mwazandenganura .murakoze .

nsekambabaye phirbert yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka