Ibirango by’amapeti ya Polisi y’Igihugu byahindutse

Amabara n’imiterere y’ibirango by’amapeti ya Polisi y’u Rwanda biragaragara ko byahinduwe, nubwo ubuyobozi bwayo ngo bubifata nk’ibisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yatangaje ko batabibona nk’ibintu bikomeye, ariko akaba yabwiye Kigali Today ko ibara ry’ibirango by’abapolisi bakuru ryahindutse rigasa na zahabu, ndetse n’imiterere yabyo ngo yahinduwe mu buryo bikurikirana ku rutugu.

Ibirango by'amapeti ya Polisi byahindutse, ubu bifite ibara risa na zahabu (Photo Primature, Rwanda).
Ibirango by’amapeti ya Polisi byahindutse, ubu bifite ibara risa na zahabu (Photo Primature, Rwanda).

Ati "Nta kintu kinini cyahindutse, keretse ko amabara yagiye ahinduka ibirango bigasa nka zahabu aho kuba umuhondo nk’uko bisanzwe, ndetse hamwe na hamwe ugasanga ahari inyenyeri ebyiri n’ikirangantego, hasigaye imwe n’icyo kirangantego."

Bivuzeko ko kuri ubu ufite ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP), yambara ikirango cyari gisanzwe cyambarwa n’ufite ipeti rya Commissioner of Police (CP), hanyuma ufite ipeti rya Commissioner of Police we yambara ikirango cyari gisanzwe cyambarwa n’ufite ipeti rya Deputy Commissioner General of Police (DCGP).

Abapolisi bakuru b'u Rwanda baberewe mu birango bishya. Aha ni mu nama ya Interpol (Photo Primature, Rwanda).
Abapolisi bakuru b’u Rwanda baberewe mu birango bishya. Aha ni mu nama ya Interpol (Photo Primature, Rwanda).

Ufite ipeti rya Deputy Commissioner General of Police yambaye ikirango cyari gisanzwe cyambarwa n’umupolisi ufite ipeti rya Commissioner General of Police (CGP).

Komiseri Mukuru wa Polisi (CGP) ni we kugeza ubu wambaye amapeti afite ibirango atari asanganwe, kuko umwungirije yahise yambara ibirango bya (CGP).

Iri ni ipeti ry'Umukuru wa Polisi y'u Rwanda (ibumoso n'iryo yambaraga akitwa IGP naho iburyo ni irishya ryahinduriwe inyito akaba kuri ubu yitwa CGP).
Iri ni ipeti ry’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda (ibumoso n’iryo yambaraga akitwa IGP naho iburyo ni irishya ryahinduriwe inyito akaba kuri ubu yitwa CGP).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nubwo ari uku bimeze, hatigeze habaho kuzamurwa mu ntera kw’abapolisi bakuru, kandi ko ngo atari ibintu bihambaye ku buryo byatuma Polisi ibitangaza.

Uretse iki gikorwa cyo guhindura imiterere y’amapeti, abapolisi b’u Rwanda babarizwa muri serivisi zo mu biro cyangwa mu nama nk’iya Interpol irimo kubera i Kigali, bamabaye imyenda yihariye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ku nama ya interpol: salle yakodeshejwe make mu kuri ku buryo abayobozi bagombaga kuba barambitse ibitabo/ibikoresho hasi? uwakeneraga kwandika? quand meme!

Gilbert yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Mumeze mute nendaga kubaza ese mushobora guhindura permis de conduire yomukindi gihugu igahinduka inyarwanda.

nduwayezu eric yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

bazongera n’umushahara

nizeyimana j.paul yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka