Ibikorwa abana bagizemo uruhare baranabirinda ntibyangirike

Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Ruhanga mu karere Ka Gasabo, Rubaduka Eugène, avuga ko ibikorwa abana bagizemo uruhare barushaho kubirinda icyabyangiza.

Yabivugiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa 30 Mata 2016, ukaba wibanze ku gukora isuku muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Rusororo, batunganya ubusitani, batera indabyo na pasiparumu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Abana batunganyaga ubusitani mu kigo cy'ishuri ryabo.
Abana batunganyaga ubusitani mu kigo cy’ishuri ryabo.

Uyu muganda witabiriwe n’abarezi, abanyeshuri ndetse n’abaturage muri rusange kugira ngo ishuri ryabo rikomeze gusa neza.

Rubaduka yagarutse ku mpamvu ari byiza ko abana bagira uruhare muri iki gikorwa cyo kugira aho bigira heza.

Yagize ati “Aba bana ni bo bayobozi b’ejo, ni ngombwa rero guca ubwenge hakiri kare. Iyo bitereye indabo nk’uku bafatanyije n’abakuru, nta wazangiza bamureba kuko bahora bibuka ko ari igikorwa bikoreye ubwabo.”

Turihafigutaha Elie ni umwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, akavuga ko byabashimishije kuko bituma bigira ahantu heza.

Ati “Ibi ni ibidukikije tubungabunga dutera ibiti n’indabyo bigatuma tubona umwuka mwiza, tukiga dutekanye kandi bigatuma mu kigo hagira isura nziza, bityo ntibituvune mu kuhakora isuku.”

Mugenzi we Uwimana Saidate, avuga ko gukora umuganda ari byiza kuko ari ukwiyubakira igihugu.

Ati “Akamaro k’iki gikorwa ni ukwiyubakira igihugu tubungabunga ibidukikije kuko bituma tubona akayaga keza ndetse bikanaturindira amashuri Ibiza.”

Umukozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Rusororo, Biziyaremye Jean de Dieu, avuga ko ibikorwa byakozwe muri uyu muganda bifite agaciro kanini, akanashima abawitabiriye biganjemo abanyeshuri.

Yagize ati “Ibyo mwakoze bifite agaciro kanini, iyo mutabikora n’imbaraga zanyu, byari kuzakorwa hishyuwe amafaranga yakagombye kugira ibindi akemura. Nkamwe banyeshuri rero, ni byiza gutangira gutozwa gukunda imirimo nk’iyi mukiri bato kuko ari ko gukunda igihugu cyanyu.”

Biziyaremye Jean de Dieu ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rusororo yashimye umuganda wakozwe n'abana.
Biziyaremye Jean de Dieu ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rusororo yashimye umuganda wakozwe n’abana.

Nyuma y’uyu muganda, habaye ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi ndetse n’ubusabane kuko hari abanyeshuri n’abarezi baturutse ku bindi bigo bari baje kwifatanya n’abo ku kigo cya Ruhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka