Ibiciro by’ingendo byagabanutse

Ikigo ngezuramikorere (RURA) cyatangaje ko ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali no kujya mu zindi ntara byagabanutse, ariko uburyo byahindutse ngo bukazasobanurwa ku wa mbere, hanyuma bitangire gukirikizwa ku wa kabiri tariki 06/01/2014.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Maj Patrick Nyirishema yatangaje ko mu mujyi wa Kigali aho ubusanzwe ngo buri mugenzi yatangaga amafaranga 19Rwf kuri buri kirometero imwe (ahasanzwe hagendwa n’amafaranga 200RwF), hazishyurwa amafaranga 18RwF ku kirometero kimwe; ndetse ko mu ntara naho bizagenda bihinduka hakurikijwe ko ari kure cyangwa ari hafi.

“Hagabanutseho ifaranga rimwe ku kirometero ku muntu, uretse ahagaragara nk’umwihariko kubera imiterere yaho mibi; muri Kigali nta kizahinduka cyane nk’uko byaba mu ntara kuko ho hari aho ibiciro bizagabanuka kugeza ku mafaranga 200RwF”, Maj. Nyirishema, utifuje guhita atanga ingero z’aho ibiciro by’ingendo bizahinduka.

Umuyobozi wa RURA, Maj Patrick Nyirishema, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.
Umuyobozi wa RURA, Maj Patrick Nyirishema, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Aho ibiciro by’ingendo bitazahinduka, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RURA yabisobanuye, ngo bashingiye ku kuba hagendwa bigoranye kubera imihanda mibi; aho imodoka zibona abagenzi bigoranye kuko baba ari bake, ndetse n’ahagiye imihanda mishya bitaramenyekana neza imiterere yaho.

Umuyobozi wa RURA yavuze ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byaragabanutse, ari imwe mu mpamvu zatumye n’iby’ingendo bigabanuka, ariko ngo sibyo byonyine birebwa; akavuga ko ibitangwa ku modoka ari byinshi ku mushoramari wayishoye mu bijyanye n’ingendo.

RURA ivuga ko yari yemeje kuzagabanya ibiciro by’ingendo kugera munsi ya 19RwF ku kirometero, mu gihe essence yaba igurwa munsi y’amafaranga 950 Rwf kuri litiro; akaba ari byo byakozwe ubu igurwa amafaranga 895Rwf.

“Ayo mafaranga 10 bagabanijeho [ku muntu ugenda muri Kigali] sinzi niba hari ikintu yafasha abantu”, nk’uko umwe mu bangenzi wavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza ku Gisozi yabitangaje.

Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, gishyigikiye abatwara abagenzi, kivuga ko abantu badashobora kwishyura mu buryo butandukanye n’ibiciro cyashyizeho, kabone n’iyo baba bagarukira hafi; ariko kigasaba abo batwara abagenzi kugira imikorere inogeye abakiriya babo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi nibyiza cyane kuko bigiye gutuma abakora ingendo boroherwa n’amatike

mukamana yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ni bagire rwose babitangaze vuba dutangire kugendera kuri make

KAMALI INNOCENT yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka