INTERPOL yahagaritse inyandiko zita muri yombi abasirikare b’u Rwanda

Ibiro bya Polisi mpuzamahanga [INTERPOL] muri Espagne byohereje ubutumwa mu bihugu 190 iyo polisi ikoreramo bihagarika ikwirakwizwa ry’inyandiko zita muri yombi abasirikari 40 b’u Rwanda.

Ubwo butumwa bwohererejwe ibyo bihugu tariki 18 Ugushyingo 2015. Urukiko rw’ikirenga rwa Espagne ruherutse gutesha agaciro izo nyandiko zita muri yombi abasirikari bakuru b’u Rwanda 40, iyo ikaba ari yo mpamvu ibiro bya Polisi mpuzamahanga muri Espagne byasabye ibindi bihugu iyo polisi ikoreramo guhagarika ikwirakwizwa ry’izo nyandiko.

Ikirango cya Interpol
Ikirango cya Interpol

Ibi bije nyuma y’uko INTERPOL iherutse kuvana ibirego kuri abo basirikari igaragaza ko batari mu bo igomba gukurikiranaho ibyaha, bitewe n’uko nta bimenyetso by’ibyaha bakurikiranyweho.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwo se abafaransa na Burugeri wabo bo bategereje iki?

Redemptus yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

ntawamenya amayeri y’abazungu ngo turyame dusinzire.Ejo uzongera wumve ngo babonye amakuru afatika!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

mbega inkuru ishimishije, nubundi nta cyaha aba basirikare bacu bari barakoze reka igihuha kiveho

Kadegede yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka