Huye: Bibaza aho bazataha nyuma y’umwaka n’amezi atatu bari mu bitaro

Umuryango wa Baziriwabo Aléxis wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Rwaniro, Akagari ka Cyibiraro, Umudugudu wa Nyarunyinya, umaze umwaka n’amezi atatu mu bitaro, ariko bibaza aho bazataha n’uko bazabaho nibataha. Impamvu ni uko uretse kuba ntacyo bafite cyo kuzabatunga, n’abo bari baturanye bose bimutse.

Nk’uko bivugwa na Jeannette Musabeyezu, umugore wa Baziriwabo, ngo kuva umugabo we yagira impanuka ntarasubira mu rugo iwabo. Mu bitaro bya Kabutare arwarijemo umugabo we bahabana n’abana babo babiri na bo bakiri batoya.

Ngo nta muntu basize ku rugo, kandi ngo nta n’uwo bizera ko azabakira nibataha, cyane ko n’aho bari mu bitaro nta we ubageraho. Batunzwe n’imfashanyo z’abagira umutima utabara bajya bazanira abarwayi batishoboye inkunga zirimo ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Baziriwabo amaze umwana n'amezi atatu ari mu bitaro.
Baziriwabo amaze umwana n’amezi atatu ari mu bitaro.

Agira ati “aho twari dutuye hasigaye amatongo n’inzu yacu yonyine. Abandi barimutse. Numva ntazi uko bizatugendekera nidutaha kuko nta n’ikintu na kimwe dufite mu murima”.

Baziriwabo uyu yakoze impanuka yikoreye umufuka w’amakara maze avunika uruti rw’umugongo ni uko umubiri wose uhita ugagara. Aho aryamye mu bitaro ntabasha kwihindukiza, ubu yitabwaho n’abaganga bagorora ingingo bo mu bitaro bya Kabutare.

Kuri ubu, ngo ibitaro bibona yarorohewe ku buryo mu kwezi gutaha kwa kane azasezererwa akazajya aza kwigoroza ingingo aturutse mu rugo.

Akarere kazamufasha uko gashoboye

Joseph Kagabo, umujyanama wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye avuga ko aho bamenyeye ikibazo cya Baziriwabo bazashaka uko bamufasha mu bushobozi bafite, nk’uko basanzwe bafasha n’abandi bantu batishoboye.

Gusa na none kuzabasha gukorera urugo kugira ngo babone ikibatunga kandi anita ku mugabo we utabasha kwiyegura, atiyibagije n’uko atazi aho azakura ubushobozi bwo kuzajya azana umugabo we kwa muganga kugira ngo agororwe ingingo, ni ibibazo Jeannette Musabeyezu ubu yirinda gutekerezaho kuko yumva nta gisubizo azabibonera.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo azafashwe nigihugu kko arababaye kdi ayobapfushubusa niyomeshi

ronad yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka