Hatangajwe ibigo bizahatanira kubaka Gari ya Moshi igera mu Rwanda

Ibigo bizahatanira kubaka inzira ya Gari ya Moshi igera mu Rwanda byatangajwe
U Rwanda rwatangaje ibigo byemerewe guhatanira kubaka inzira ya Gari ya Moshi izahuza Tanzaniya, u Rwanda n’Uburundi.

Ahanyura Gari ya Moshi
Ahanyura Gari ya Moshi

Iyo nzira ya Gari ya Moshi ireshya n’ibirometero 1672 ikazahuza umujyi wa Dar es Salam muri Tanzaniya, uwa Kigali mu Rwanda ndetse na Musongati mu Burundi.

U Rwanda ni rwo rwashinzwe gutanga isoko ryo kubaka iyo nzira binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi [RTDA], tariki 17 Ugushyingo 2015 akaba ari bwo icyo kigo cyatangaje urutonde rw’amakompanyi yemerewe guhatanira isoko ryo kubaka iyo nzira ya Gari ya Moshi.

Amakompanyi yatoranyijwe ni China Railway Group, Sinohydro Corporation Ltd with China Railway Materials and Beijing National Railway Research & Design Institute of Signal & Communication Group, China Communications Construction Co, Yapi Merkezi İnşaat, Il & FS Transportation and Frontline Development, Grindrod Rail, Kolin İnşaat, Turizm Sanayi ve Ticaret, China Civil Engineering Construction Corp, Aveng Group with Arcus Gibb, Siemens, CTLE, DBSA, KfW, Deutsche Bank and Euler Hermes, Transet, Mota-Engil Engenharia e Construção África, na NGE Contracting with TSO, Alstom and System.

Yose uko ari 12, yose azobereye gupiganirwa amasoko y’imishinga minini harimo kubaka inzira za gari ya moshi, ibiraro n’imihanda isanzwe ya kaburimbo.

Imbanzirizamushinga y’iyo nzira ya Gari ya Moshi igomba guhita yohererezwa ayo makompanyi yemerewe guhatanira iryo soko.

Umushinga w’iyo nzira ya Gari ya Moshi wiswe DIKKM hagendewe ku mazina y’uduce iyo nzira izanyuzwamo [Dar Es Salam-Isaka-Kigali-Keza-Musongati]. Ibirometero bigera ku 172 bizubakwa mu Burundi, naho mu Rwanda hubakwe ibirometero 123.

Biteganyijwe kandi ko hazubakwa ibilometero 407 bizubakwa muri Tanzaniya bihuza Keza na Isaka, ndetse n’ibindi birometero 970 bibangikanye n’igice cy’inzira ya Gari ya Moshi ihuza Isaka na Dar Es Salam muri icyo gihugu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAJYAMBERE ARAKATAJE MURWANDA!

DONATIEN yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka