Harigwa uburyo umubare w’urubyiruko muri politiki wakongerwa

Impuguke ziteraniye mu rwanda ziga ku kibazo cy’ubucye bw’urubyiruko muri politiki, ziratangaza ko zizafata imyanzuro ijyanye n’uburyo umubare warwo wazamuka.

U Rwanda rurashaka gutera iyi ntambwe nyuma yo kuziba icyuho cyagaragaraga mu myanya y’abagore muri politiki, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza 2015.

Abitabiriye inama nyafurika y'urubyiruko, itegura ibiganiro byaguye kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n'imiyoborere muri Afurika, bikazaba mu cyumweru gitaha.
Abitabiriye inama nyafurika y’urubyiruko, itegura ibiganiro byaguye kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika, bikazaba mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Ubu ntabwo tugifite icyuho cy’uko abagore ari bake mu nzego z’ubuyobozi, ariko icyo turimo kwibaza ni ukuntu urubyuruko cyane cyane abokobwa bazamo; biradusaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga.”

Fatuma Ndangiza wungirije umuyobozi wa RGB, we asanga guha imyanya abagore n’abakobwa mu buyobozi bigomba kuzana n’ibisubizo birimo no guca ruswa.

Yabivuze mu gihe Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, iherutse gutangaza ko hari ruswa ishingiye ku gitsina yagiye ivugwa mu itangwa ry’imirimo.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana aganiriza Ihuriro nyafurika ku ruhare rwarwo mu iterambere.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana aganiriza Ihuriro nyafurika ku ruhare rwarwo mu iterambere.

Ati “Kuba u Rwanda ari igihugu kirimo ruswa nke kandi kikaba kitababarira uwafatiwe muri icyo cyaha, uko byagenda kose abagore bafite uruhare mu guharanira ko umuco wo kutimakaza ruswa ubaho, kandi turagenda tubigeraho.”

Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Dr Khabele Matlosa, yasabye ibihugu by’Afurika kunoza gahunda zose zatuma urubyiruko cyane cyane abakobwa bagaragara mu mitwe ya politiki kuko ari ho hava abayobozi.

Iyi nama y’iminsi ibirii ihuje urubyiruko rw’Afurika rwo mu bihugu birenga 40, igategura kandi izabahuza n’abayobozi bakuru kuri uyu mugabane, izaba guhera ku wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015.

Iyi nama iri gutegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AUC), ifatanije na Leta y’u Rwanda, nibyo byayiteguye. Izibanda ku biganiro byaguye kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka