Hari abagore bagihohoterwa bagatinya kubivuga
Abagize Inama y’Abagore mu karere ka Gakenke, baratangaza ko hari abagore bagikorerwa ihohoterwa n’abagabo babo ariko bagatinya kubishyira ahagaragara.
Kuri uyu wa 22 Nzeri 2015, mu biganiro bahuriyemo n’abakozi b’umuryango Proffeme-Twese Hamwe, bamwe mu bahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke bagaragaje ko hari abagore bagihishira abagabo babo kandi babahohoteye.
Nsengiyumva Mariana, ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rusasa, asobanura ko impamvu nyamukuru ibitera ari uko umuco wo gufata umugabo nk’umutware wa byose ndetse n’ubwoba bw’uko igihe umugabo yahanwe ashobora kugira uburakari bwinshi akaba yahitana umugore we.
Ati “Umugore aracyitinya ntabashe gusobanura uburyo ahohoterwa,…akavuga ngo aramutse avuze ibimubaho umugabo bakamuhana, agarutse byagenda bite? Ukumva ari ibibazo gikomeye kuri we”.
N’ubwo aba bagore bahagarariye abandi bavuga ko ihohoterwa rikorerwa umugore rikiriho mu karere ka bo, nta mibare bagaragaza y’abahuye n’iki kibazo cyangwa se abitabaje inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Profemme – Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, asobanura ko indi mpuamvu ituma ihohoterwa rikorerwa abagore rikigaragara, ari uko abagore bagifite amikoro make.
Asobanura ati “Akenshi rimwe na rimwe binajyanirana n’ubushobozi; ni ukuvuga ngo niba umugore nta cyo afite akaba atunzwe n’umugabo we, aravuga ati ninjya kumurega baramufunga hanyuma ingaruka ni jye ziribubeho”.
Bugingo avuga ko ingamba bafashe ari ugushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo bashishikarize abagore bakitinya bakamenya guharanira uburenganzira bwa bo.
Muri ubwo bukangrambaga icyo bakora ni ukubasobanurira amategeko abarengera bakanerekwa ingaruka zikururwa n’ibibazo batinya kugaragagaza.
Ikindi Profemme Twese Hamwe ikora ifatanyije n’izindi nzego, ni ukwigisha imiryango amategeko igihugu kigenderaho kugira ngo biyifashe kurushaho kubana neza ku buryo urenze ku itegeko aba aziko agomba guhanwa.
Kuganiriza abagore bari mu nzego z’ubuyobozi n’abahagarariye abandi bikaba bizabafasha kugira ngo bamenye uburyo bafasha bagenzi babo baza babagana bahohotewe bakabagira inama y’aho bagana.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yemwe mwa bategarugori mwe iyo mutagaragaje ibibazo mufite mungo zanyu niho hava imfu za hato na hato
umugore abaye agihohoterwa agaceceka yaba afite ikibazo kinini cyane cyo kutamenya amategeko kandi byaracitse, uwaba azi umeze gutyo yamwereka aho ubuyobozi buri