Harategurwa ibipimo bishya ngo abana bagwingiye bondorwe

Abakozi b’Akarere ka Gatsibo barebwa n’ubuzima n’abakorerabushake ba ADRA Rwanda, kuri uyu wa 2 Ukwakira 2015 barebeye hamwe ibipimo byafasha kondora abana bagwingiye.

Ibiganiro bagiranye byari bigamije gutegura ibipimo bishya kugira ngo harebwe abana bagwingiye kubera imirire mibi mu rwego rwo kugira ngo bondorwe.

Abakozi b'Akarere ka Gatsibo n'Umuryango wa ADRA Rwanda mu biganiro ku kurwanya imirire mibi.
Abakozi b’Akarere ka Gatsibo n’Umuryango wa ADRA Rwanda mu biganiro ku kurwanya imirire mibi.

ADRA Rwanda ni yo ushinzwe gukurikirana ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Gatsibo, akaba ari na yo muterankunga mukuru muri gahunda yiswe “Ongera”, igamije kurwanya ubugwingire mu bana.

Kabango Nathan, umukozi wa ADRA Rwanda, avuga ko muri gahunda yo gukomeza kurwanya imirire mibi mu bana, hateganyijwe kubarura abana bakigaragaraho imirire mibi kugira ngo bahabwe ubufasha mu rwego rwo kubondora no gukomeza kugabanya umubare w’abahuye n’ibibazo by’imirire mibi.

Yagize ati “Twatse inkunga ingana na toni ya Sosoma kandi yarabonetse, ikazahabwa imiryango igifite abana bagwingiye, bikazakorwa nyuma y’ibarura riteganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira. Turateganya kandi ko iyo sosoma izaherekezwa n’isukari hamwe n’amavuta.”

Sebanani Samuel ashinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko imiryango ikigaragaramo abana bagwingiye kubera imirire mibi muri uyu murenge, usanga ababyeyi bavuga ko ari ikibazo cy’ubukene, ariko ngo si ko bimeze ahunbwo ngo ni imyumvire ikiri hasi.

Agira ati “Ni byo koko hari imiryango usanga itishoboye kandi iyo irazwi kuko n’iyo habonetse inkunga ni yo duheraho, ariko ubundi ikibazo kikigaragara cy’ubugwingire mu bana muri uyu murenge n’ahandi hatandukanye muri aka karere, usanga ari uburangare bw’ababyeyi n’imyumvire ikiri hasi.”

Ibipimo bigaragazwa na raporo z’umuryanago wa ADRA Rwanda bigaragaza ko umubare w’abana bakigaragaraho imirire mibi, abagera ku bihumbi 2 na 400 bafite munsi y’imyaka ibiri.

Muri ibi biganiro haboneweho kandi umwanya wo gutegura icyumweru cyo konsa kizatanira tariki 5 Ukwakira 2015.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka