Haracyari imbogamizi mu itegeko ryerekeye kubona amakuru

Umunyamakuru cyangwa umuturage wese yemerewe guhabwa amakuru akeneye, ariko baracyahura n’inzitizi zituma batayabona cyangwa ntibayabone ku gihe kandi itegeko ribibemerera.

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wabitangaje mu kiganiro wagiranye na zimwe mu nzego za Leta, sosiyete sivile n’ibitangazamakuru, bitandukanye kuri uwu wa 20 Ugushyingo 2015.

Itegeko ryerekeye kubona amakuru riracyafite imbogamizi.
Itegeko ryerekeye kubona amakuru riracyafite imbogamizi.

Umuyobozi wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yifashishije videwo zafashwe mu biganiro uwu muryango wagiriye hirya no hino mu mirenge yo mu gihugu, yavuze ko hari abayobozi basa n’aho bataramenya iri tegeko.

yagize ati “Hari benshi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bagikoresha bimwe byitwa igipindi, amakuru nyayo abaturage ntibayabone kandi ari bo bambere aba agenewe, bigatuma bahora bazi ko abayobozi ari abanyagipindi ntibizere ibyo bavuga.”

Izindi mbogamizi zagaragajwe muri iyi nama ni abayobozi usanga batazi iri tegeko, umuco w’Abanyarwanda wo kutavuga ibyabo, ibigo bitagira abavugizi cyangwa n’aho bari ugasanga batemerewe kuvuga kubera bamwe mu bayobozi bikanyiza n’urwikekwe hagati y’abayobozi n’abanyamakuru.

Abaka amakuru n'abayatanga bagomba kumenya iri tegeko kugira ngo hatabaho urwikekwe hagati yabo.
Abaka amakuru n’abayatanga bagomba kumenya iri tegeko kugira ngo hatabaho urwikekwe hagati yabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ku rwego rw’umuvunyi, Kajangana Jean Aimé, avuga ko hari ingingo zo muri iri tegeko bamwe mu bayobozi bihisha inyuma ntibatange amakuru.

Ati “Umuyobozi udashaka gutanga amakuru avuga ko ingingo ya kane yo muri iri tegeko itamwemerera gutanga amakuru, agahita afata ibyo wamubajije byose akabirunda muri ya ngingo, amakuru akaba arabuze.”

Ingingo ya kane y’iri tegeko yerekana ubwoko bw’amakuru atemewe gutangwa n’impamvu adatangwa.

Akomeza avuga ko ibi ari byo bituma habaho ubwumvikane buke hagati y’abayobozi n’abanyamakuru ari nayo ntandaro y’urwikekwe hagati y’impande zombi.

Uru rwego rw’Umuvunyi ariko ngo rubereyeho kujya hagati y’izo mpande zombi, bakazumvikanisha kandi ngo bikunze gukemuka mu mahoro cyane ko hari n’ibikemukira mu rwego rw’abanyamakuru bigenga (RMC).

Itegeko ryerekeye gutanga amakuru amakuru ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka