Hagiye gukorwa ubukangurambaga ku itegeko ryo gutanga amakuru mu turere twose

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) ari nacyo gifite itangazamakuru mu nshingano zacyo, kigiye gutangira guhugura inzego z’ibanze ku itegeko ryo gutanga amakuru, nyuma yo kubona ko abenshi mu bayobozi batarasobanukirwa n’iri tegeko bigatera imikorere mibi.

Gushyirwa mu bikorwa kw’iri tegeko abanyamakuru bemeza ko rigisinziriye kuva ryasinywa bizaca umuco wo kutagaragaza ibikorwa no kudatanga amakuru, nku’uko byatangajwe na Gerard Mbanda, ushinzwe itangazamakuru muri RGB, kuri uyu wa kabiri tariki 27/5/2014.

Yagize ati “Guhera mu kwezi gutaha nko ku itariki eshanu tugiye kujya mu ntara zose dusobanura ibijyanye n’iri tegeko ryo gutanga amakuru ndetse n’andi mategeko yavuguruwe ndetse yanashyizweho kugira ngo umwuga w’itangazamakuru urusheho gukorwa neza.

Ni ibintu tuzakoraho mu byumweru nka bine dushishikariza ari abayobozi ari abaturage, bose kuba bagira uruhare mu gutanga amakuru kuko ni ibintu by’ingezi. Kudatanga amakuru ntago ari umuco mwiza.”

Mbanda wari witabiriye ibiganiro ku mikoranire hagati y’itangazamakuru na sosiyete sivile, yatangaje ko abanyamakuru nabo bakwiye kumenya uburenganzira bwabo, mu gihe hari umuntu ubimye amakuru babimenyesha inzego zibishinzwe zirimo RGB n’urwego rw’Umuvunyi.

Gerard Mbanda uhagarariye ishami ry'itangazamakuru muri RGB atangaza ko iki kigo kigiye gutangira guhugura inzego z'ibanze ku itegeko ryo gutanga amakuru.
Gerard Mbanda uhagarariye ishami ry’itangazamakuru muri RGB atangaza ko iki kigo kigiye gutangira guhugura inzego z’ibanze ku itegeko ryo gutanga amakuru.

Eric Mahoro, uhagarariye umuryango Never Again wateguye aya mahugurwa, yatangaje ko nawe asanga itangazamakuru rifite uburenganzira bwo guhitamo icyo bita inkuru, kandi bakabikora ntawe ubabangamiye.

Ibi biganiro byahuje inzego ebyiri zikora akazi kamwe ko kunganira Leta no kuyikebura mu miyoborere n’iterambere, ntabyo ntizashoboye guhuza imyumvire kuko hari aho zikitana bamwana.

Sosiyete sivile ishinja itangazamakuru kuba ritihangana ngo amakuru ryifuza acukumburwe cyangwa rigahitamo gutangaza ibitandukanye n’ibyo sosiyete sivile yifuzaga gutangaza. Ku ruhande rw’abanyamakuru bibukije sosiyete sivile ko n’ubwo bakorana ariko batabamamaza.

Abanyamakuru bagaragaje ko sosiyete sivile iba ishaka kumurika ibikorwa byayo kuruta kugaragaza akamaro ifitiye abaturage, ari naho haziramo guhisha ahatagenda neza cyangwa kwimana amakuru nkana.

Impande zombi ziyemeje kuzongera guhura zikaganira birambuye ku bibatanya no gushakira hamwe umuti watuma izi nzego zuzuzanya kandi rumwe rukavugira urundi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza ariko bazahere i Musanze bahugure abayobozi baho bahereye ku Mayor kumanuka kugera hasi aho ubundi i Musanze ni danger.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka