Gutera imbere bisangiwe ni byo bifite inyungu-Perezida Kagame

Abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali baributswa ko gutera imbere hakoreshejwe gusaranganya ibyiza by’igihugu ari byo bigira akamaro mu iterambere ryacyo n’abagituye.

Babyibukijwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 31 Werurwe 2016, ubwo yabasorezaga Itorero ryaberaga i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yasabye aboyobozi basoje Itorero gukora ku buryo iterambere ry'igihugu risangirwa.
Perezida Kagame yasabye aboyobozi basoje Itorero gukora ku buryo iterambere ry’igihugu risangirwa.

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi ko ibigenerwa umuturage bigomba kumugeraho kuko ari we biba byarateganyirijwe ngo bimuteze imbere, ababwira ko abayobozi batabikora ari bo bakomeza kudindiza iterambere igihugu cyiyemeje.

Yagize ati “Inyigisho muhabwa muri aya mahugurwa zibereka ukuri kw’ibyo mukwiriye gukora, inzira mukwiriye kunyuramo kugira ngo mubashe kuzuza inshingano zanyu mu kazi. Abayobozi rero bapfukirana iby’abaturage ntibabibagezeho nk’uko byateganyijwe ntitubashaka.”

Perezida Kagame aha impanuro abajyanama b'uturere n'Umujyi wa Kigali basoje Itorero.
Perezida Kagame aha impanuro abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali basoje Itorero.

Kuri gahunda yo gusaranganya ibyiza by’igihugu, Perezida Kagame yagarutse kuri gahunda ya Gira inka Munyarwanda, yihanangiriza abayobozi bafata inka bakaziha abatazikwiye bitewe n’amasano bafitanye, abasaba guhinduka bakagira imikorere mizima.

Aba bayobozi bahawe umwanya bahigira imihigo imbere ya Perezida wa Repubulika, muri yo hakaba harimo, guca burundu ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya kuba mu mihanda, kuzuzanya no gukorera hamwe n’ibindi bididiza iterambere.

Ifoto y'urwibutso Perezida Kagame yafatanye na nyobozi na njyanama z'uturere ndetse n'abayobozi muri MINALOC n'Itorero ry'Igihugu.
Ifoto y’urwibutso Perezida Kagame yafatanye na nyobozi na njyanama z’uturere ndetse n’abayobozi muri MINALOC n’Itorero ry’Igihugu.

Ntaganira Josuee, uturuka muri Njyanama ya Nyamaseke akaba ari na we wavuze mu mwanya w’izi Ntore, yagize ati “ Mu mahugurwa tumazemo iminsi hari aho twageze turisuzuma tugira ibyo twinenga.

Nk’umuco wo gukorera hamwe ntiwaturana no kutubahiriza igihe ndetse no gukingira ikibaba abanyamakosa, akaba ari yo mpamvu twafashe ingamba nshya.”

Intore z’Imbonezamihigo zemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko impanuro yazihaye zazumvise, zikaba zigiye kuzishyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka