Gushaka guhera ku gishoro kinini biri mu byongera ubushomeri

Nyuma yo guhugurwa mu kwihangira imirimo urubyiruko,mu karere ka Ngoma rutangaza ko hakiri urubyiruko rurangije amashuri rusuzugura imishinga y’igishoro gito.

Ibi babitangarije mu mahugurwa y’umunsi umwe yo kuri uyu wa 15/11/2015 hahuje urubyiruko 200 rutandukanye muri aka karere ku bufatanye n’umuryango w’Abongereza witwa Emerging leaders.

Urubyiruko rugera kuri 200 nirwo rwitabiriye amahugurwa y'umunsi umwe ku kwihangira imirimo
Urubyiruko rugera kuri 200 nirwo rwitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe ku kwihangira imirimo

Uku gusuzugura imishinga mito ngo bituma bagorwa no kubona igishoro kinini maze ntibihangire imirimo bigatuma batinda mu bushomeri igihe badahise babona akazi.

Hakizimana John Kikurata,umwe muri ba rwiyemezamirimo abona ko kuba hari amahirwe menshi ahabwa urubyiruko mu kubona inguzanyo zo gukora imishinga ariko hagakomeza kuboneka abashomeri benshi, biterwa n’imyumvire yo kumva ko imishinga mito batayikora.

Yagize ati”Imbogamizi ni nyinshi,hari abo usanga bashaka guhera ku gishoro kinini cyane nk’ abarangije amashuri,ubumenyi buke mu kwihangira imirimo usanga nicyo gishoro hari ubwo bakibona batangira bagahomba. Hari n’abandi batabona icyo gishoro kinini bakigumira mu bushomeri.”

Hakizimana asanga guhera ku gishoro gito ntawakabisuzuguye ngo kuko nawe arangije kwiga yahereye ku mafaranga ibihumbi 75, ariko nyuma y’igihe gito ngo yaje kugera ku gishoro cy’ibihumbi 150 none ubu ngo abasha kwinjiza arenga ibihumbi 40 ku kwezi.

Urubyiruko nyuma y'amahugurwa ngo rusanga rwarahombye byinshi kuba rutari rufite ubumenyi buhagije ku kwihangira imirimo
Urubyiruko nyuma y’amahugurwa ngo rusanga rwarahombye byinshi kuba rutari rufite ubumenyi buhagije ku kwihangira imirimo

Uwineza Pacifique,ukorera mu cyumba cya ba rwiyemezamirimo bato mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, avuga ko igishoro cya mbere ari ubumenyi kandi ukanamenya kubukoresha neza muri bizinesi,ari nayo mpamvu urugaga akorera rushyira imbaraga mu gutanga amahugurwa mu rubyiruko mu kwihangira imirimo.

Yagize ati”Iyo ufite ubumenyi nta gishoro ufite, bigufasha kuba wahera kuri duke ufite hanyuma nuje kukunganira akagira aho ahera, niyo mpamvu dufasha urubyiruko mu kuruha amahugurwa mu kwihangira imirimo.”

Amahugurwa ari guhabwa urubyiruko 200 mu karere ka Ngoma ku kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato,yateguwe ku bufatanye n’umuryango w’Abongereza witwa Emerging leaders.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubumenyi burakwiye mubantu benshi urubyiruko ruzamure amapantalo rukore!gusa leta nayo yorohereze abafite icyo gishoro gike ibareke bakorere no mukajagali kuko ariho cyagishoro gito gishoboka!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka